AGEZWEHO

  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...
  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...

RIB yataye muri yombi abazwi nk'Abamen bakurikiranweho kwiba amafaranga y'abaturage

Yanditswe May, 09 2021 11:35 AM | 30,004 Views



Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB mu karere ka Rusizi, rwerekanye abasore 12 bazwi nk'Abamen biba amafaranga y'abaturage bakoresheje ubushukanyi.

Aba basore uko ari 12 baracyari bato kuko abenshi bari hagati y'imyaka 19 na 20, bakaba barafashwe mu bihe bitandukanye.

RIB ivuga ko bumwe mu buryo bakoresha, bahitamo nimero za telefoni z’abantu bakoherezaho ubutumwa bugufi (SMS), bubamenyesha ko hari amafaranga ageze kuri konti yabo ya Mobile Money.

Nyuma bahamagara nyir’iyo nimero boherejeho amafaranga bamubeshya ko hari amafaranga yayobeye kuri iyo sim card, bakamusaba kuyasubiza.

Iyo uwasabwe kuyasubiza adashishoje ngo arebe amafaranga niba koko yageze kuri konti ye agahita ayasubiza, aya mafaranga ahita ava kuri konti ye ya Mobile Money bakaba baramwibye.

RIB ivuga ko ubundi buryo bakoresha ni uko iyo bumvise uwo bahamagaye arimo gushidikanya, bamwoherereza ubundi butumwa bugufi buvuga ko ikigo cy’itumanaho kigiye gufunga nimero ye bakamubeshya gukurikiza amabwiriza bamuha yo gushyiramo imibare muri telefoni ye kugirango batayifunga, yabikora bakaba baramwibye. Ubu ni nabwo buryo bakoresha bashuka uwo boherereje ubutumwa busubiza amafaranga, niba adashaka ko bafunga konti ye ya Mobile Money.

Abafashwe bavuga ko babigiyemo bashutswe n'abandi bari babimazemo igihe, bakavuga ko babisabira imbabazi.

Si ubwa mbere aba biyita Abamen bafashwe, kuko no mu minsi yashize bagiye bafatwa bagahanwa bamwe bakabivamo abandi bakabisubiramo.

Aba Bamen biganje mu Mirenge ya Nyakarenzo, Gashonga na Mururu.

Bamwe mu batuye muri iyi Mirenge bavuga ko ikibazo cy'Abamen atari icya vuba aha kuko bemeza ko kiriho mu myaka ibarirwa muri 30 ishize.

Iby'aba bamen bije mu gihe n'ubundi muri aka karere havugwa ubushukanyi bwambura amafaranga bwitwikiriye izina ry'Ibimina, aho abaturage babwirwa gutanga ibihumbi 100 bagahabwa 800 mu minsi mike, abandi bagatanga 500 bagahabwa miliyoni 4.

RIB ivuga ko ari icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya.

Uru rwego rwibukije abaturarwanda kugira amakenga igihe bahamagawe n’aba batekamutwe, kudakora ibyo babasaba kuko baba bagamije kwiba no gutanga amakuru ku gihe kugirango bafatwe.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura