RIB yataye muri yombi Hakuzimana Rachid

AGEZWEHO

  • Abasirikare 150 b’Abaholandi bari mu mahugurwa mu Rwanda – Soma inkuru...
  • Ahahoze inkambi y’impunzi ya Gihembe hatangiye gusubiranwa mu rwego rwo kuhabungabunga – Soma inkuru...

RIB yataye muri yombi Hakuzimana Rachid

Yanditswe Oct, 28 2021 14:19 PM | 29,080 Views



Kuri uyu wa Kane, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Hakuzimana Abdou Rashid ukurikiranweho ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri mu Banyarwanda.

RIB ivuga ko ibi ibyaha ngo yagiye abikora mu bihe bitandukanye binyuze mu biganiro yagiye atanga ku rubuga nkoranyambaga rwa Youtube. Igatangaza ko cyemezo cyo kumufunga cyafashwe nyuma y’inama yagiriwe zo kwirinda ibi byaha ntiyazubahiriza.

Kuri ubu Hakuzimana afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje hanatuganywa dosiye kugirango ishyikirizwe ubushinjacyaha nk'uko amategeko abiteganya.

Itegeko Nshinga ry'u Rwanda riha buri munyarwanda uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, ariko ntawe ufite uburenganzira bwo kubyitwaza ngo abibe amacakubiri mu banyarwanda cyangwa akora ibindi byaha bihanwa n'amategeko.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Karongi: RIB yafunze abanyeshuri 2 bakekwaho kunnyuzura bagenzi babo

RIB isaba abakoresha Whatsapp kugira amakenga y’abatekamutwe basigaye bazi

RIB yataye muri yombi abazwi nk'Abamen bakurikiranweho kwiba amafaranga y&

I Rusizi hadutse abatekamutwe bashuka abaturage bagashora amafaranga mu byo bita

RIB yataye muri yombi abagabo batatu bakurikiranweho kwambura abaturage bakoresh

RIB ifunze 12 bakurikiranweho gutunga imbunda no kuzibisha