Yanditswe May, 24 2021 13:13 PM | 29,470 Views
Impuguke mu ikoranabuhanga ndetse n’Urwego
rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB baraburira abantu kugira amakenga no kumenya
uko bakoresha imbuga nkoranyambaga zabo, kuko hari abatekamutwe basigaye bazinjiramo
bakazifashisha mu bikorwa by’uburiganya n’ubujura.
Gusa abaturage barabwirwa ko uru ari urubuga rutekanye mu gihe rukoreshejwe neza.
Abantu bataramenyekana binjiye mu rubuga rwa Whatsapp rwanditse kuri Niyibizi Geovani, we ubwe ntiyabimenya.
Niyibizi avuga ko uwayinjiyemo yatangiye gusaba inkunga y’amafaranga mu magroup ya Whatsapp mu izina rye, abamuzi batangira kumubaza ikibazo yagize.
Yagize ati “Ntabwo nabimenye ko bayinjiyemo, nahamagawe n’umuntu arambwira ngo ni ibiki wadukoreye ku ma-group, nihutiye kurebaho nsanga whatsapp koko yagiye, abantu batangira kuvuga ko mbatesha umutwe ko hari ibyo mbifuzaho, inkunga mbasaba amafaranga…”
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry, asobanura ko hari abasigaye bakoresha whatsapp z’abandi, bagamije ubujura kuko mu miterere yayo ushobora kuyimurira mu yindi telefoni.
Agira ati “Hari imibare bigusaba whatsapp yo ubwayo yohereza ikayohereza kuri ya whatsapp ya mbere kugirango niba ari wowe neza ushaka kuyimura, abe ari yo ukoresha kugirango ya whatsapp ya 2 ijye muri ya whatsapp ya 2, wa wundi ushaka kwiba agasaba nyiri whatsapp ngo hari imibare iyobeye iwawe wayimpa? Iyo utagize amakenga iyo uyimuhaye ni ukuvuga ko uba umuhaye urufunguzo rwa whatsapp yawe ahita arushyira muri whatsapp ye.”
“Areba abantu musanzwe muvugana akaboherereza message ati nyoherereza amafaranga makeya ndi mu nama cyangwa se ngo nyishyurira kanaka kuri iyi nimero…’’
Dr Murangira aburira abantu kugira amakenga y’ubutumwa bakira, kuko bushobora guha icyuho abakora uburiganya.
Akomeza agira ati “Kuko yagusomeye message zirimo akazikoresha akubwira ati nutampa ibingibi ibi nzabivuga, byose ikiba kigamijwe ni ukugirango asabe abantu amafaranga…ariko burya biterwa n’uburyo nawe wabikoresheje. Biratekanye kuko urubaga rwa Whatsapp hari uburyo ushobora nawe kurufunga ukajya urukoresha nk’ibindi ariko ubundi iyo utabyitayeho ntabwo byaba bitekanye.”
“Hari imibare ushyiramo igomba kuba ari itandatu, ntabwo ashobora kuyigeraho kuko iyo abigerageje bamusaba wa mubare w’ibanga kandi ni wowe uba uwufite wenyine. Turasaba abantu kugira amakenga no kwirinda guhita usubiza message utabanje gusoma.’’
Impuguke mu ikoranabuhanga akaba ari n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Ngenzi Alexander we avuga ko hari igihe abatekamutwe bashobora kohereza ubutumwa busaba umuntu kubwinjiramo bikabafungurira inzira yo kujya muri whatsapp ye.
Agira ati “Ufite telefoni yawe ujya kubona ukabona umurongo utazi iyo uvuye cyangwa se ngo kandaho urabona amakuru, iyo ukanzeho rero bo kubera ko nta makuru baba bafite ubwo baba baboneyeho amakuru yawe, aho bakoze programu bigahita bitanga amakuru yawe, yarangiza akakubwira ati uzuzamo ino code kandi ariyo iza kumuha amakuru yose ku murongo akaba yagukoresha ibyo ashatse. Icyiza cya Whatsapp kuko ikoreshwa n'umuntu ku muntu guhisha amakuru biba byoroshye.’’
Abahamijwe icyaha cy’uburiganya bugamije kumenya amakuru y’undi muntu, ahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe kugera kuri ibiri, n’ihazabu y’amafaranga hagati ya miliyoni imwe kugera kuri eshatu.
Ikindi cyaha ashobora gukurikiranwaho ni icyo kwiyitirira umwirondoro w’umuntu, uwo gihamye akatirwa igifungo kiri hagati y’imyaka 3-5 n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya miliyoni 1 kugeza kuri 3.
Bienvenue Redemptus
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru