AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

RIB yagaragaje ko mu myaka 3 ishize ibyaha byo gusambanya abana byakomeje kuzamuka

Yanditswe Oct, 03 2021 16:22 PM | 52,467 Views



Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB igaragaza ko mu myaka 3 ishize ibyaha byo gusambanya abana byakomeje kuzamuka, kuko imibare igaragaza ko kuva mu myaka 3 ishize, uru rwego rwagenje ibyaha 12,840 byo gusambanya abana.

Abibasirwa cyane ni abakobwa ku kigero cya 97.1% ugereranyije n'abahungu basambanywa ku kigero cya 2.9%. 

Muri 2018-2019 ibyaha byo gusambanya abana byari 3,433, mu mwaka wa 2019-2020 bigera ku 4,077 naho mu 2020-2021 byabaye ibyaha 5,330, harimo n'abakekwa 13,485.

Iyi niyo mpamvu umuryango I Matter Initiative watangije icyumweru cy’ubukangurambaga kugira ngo uhamagarire buri wese kumva ko afite inshingano zo kurwanya no gukumira iri hohoterwa rikorerwa abana b'abakobwa, ab'abahungu ndetse n'abangavu, ni ubukangurambaga bwatangijwe igihe habaga siporo rusange.

Kuri iki cyumweru, imwe mu mihanda yo mu mujyi wa Kigali yari yahariwe abitabiriye siporo rusange, imodoka zitemerewe kuyinyuramo, ibizwi nka Car Free Day.

Abitabiriye iyi siporo bavuga ko iri mu bibafasha mu buzima bwabo bagashishikariza n'abandi kuyitabira.

Ni siporo yakomatanyijwe no gutangiza ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa, abangavu ndetse n'abahungu.

Hari urubyiruko rwemeza ko iri hohoterwa ahanini riterwa n'ubumenyi buke ku buzima bw’imyororokere bigatuma bamwe mu rubyiruko bativana imbere y’ababashuka bagamije kubahohotera.

Ester Shaban yagize ati  ''Hari ibintu byinshi cyane, barashukwa, hari abafatwa ku ngufu, hari abadafite ubumenyi ku bijyanye n'imibonano mpuzabitsina, hari abatumva imibiri yabo icyo ni ikibazo gikomeye kuko ababyeyi babo ntabwo barimo barabibigisha ku ishuri n'abarimu barimo babigisha barimo barabica ku ruhande...ariko uragenda ugasanga umukobwa afite imya 16 ariko nta na kimwe azi..''

Umuyobozi nshingwabikorwa w'umuryango w'urubyiruko ufasha abana b'abakobwa batishoboye, I Matter Initiative, Divine Ingabire avuga ko batangije ubu bukangurambaga buzamara icyumweru mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa umwana w'umukobwa.

''Ni ikibazo gihangayikishije isi muri rusange ariko tugendeye ku Rwanda mwagiye mubibona mu gihe twari turi mu gihe cya covid mwabonye uburyo imibare y'abakobwa batwara inda zitateganijwe yagiye izamuka, ni muri urwo rwego twavuze ko hakwiriye kubaho ubukangurambaga, buri munyarwanda aho ari hose turamukangurira ko iki kibazo yakigira icye...''

Umuvugizi w'urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira Thierry asanga zimwe mu ngamba zo guhangana n’iki kibazo ari uko habaho kubahiriza uburenganzira bw’abana no gukumira amakimbirane yo mu ngo.

''Amakimbirane mu ngo ni kimwe mu bintu bigenda bigaragara bituma habaho abana gusambanywa ndetse na ba bana batitaweho nabo ugasanga aribo bajya gusambanya bagenzi babo. Ingamba ziriho rero ni ukugumya kwigisha abana bakamenya uburenganzira bwabo, ababyeyi bagasubira mu nshingano zabo sosiyete nyarwanda nayo muri rusange kutihanganira iki cyaha aho byabaye bakabivuga ndetse no gutahura no guhana. ''

Bienvenue Redemptus




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage