Yanditswe Jul, 28 2021 14:45 PM | 35,176 Views
Kuri uyu wa Gatatu, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,
RIB, rwerekanye abantu barindwi bashakishwaga ku byaha byo gushyiraho umutwe
w’abagizi ba nabi no kuwujyamo, guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano, no
kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
RIB ivuga ko aba bantu bumvikanaga n’umucuruzi kumurangurira ibintu bakishyura amafaranga make kuri konti yabahaye, kugirango babone inyemezabwishyu ya banki.
Nyuma ngo bayihinduraga bakoresheje mudasobwa bakiyandikiraho umubare w’amafaranga ujyanye n’ibicuruzwa bumvikanye kwishyura.
Iyo nyir’ibicuruzwa yifuje kwishyurwa hakoreshejwe uburyo bwa Mobile Money, bamwohererezaga ubutumwa bwa MoMo bw’ubuhimbano.
Ivuga ko iyo atashishoje cyangwa ngo agire amakenga, yategekaga uri ku iduka ko bapakirira abo bantu. Ibi byose babikora vuba cyane kugirango badafatirwa mu cyuho.
RIB yatangaje lko ikangurira abacuruzi kugira amakenga mbere yo gutanga ibicuruzwa, bakajya babanza kureba niba koko amafaranga y’ubwishyu yageze kuri konti zabo.
U Rwanda rwakuriye inzira ku murima abatekereza ko rushobora kurekura umunyabyaha kubera igitutu
Aug 11, 2022
Soma inkuru
Guverineri Nyirarugero yasabye abakigaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside kuyirinda no kuyirwanya ...
Jul 02, 2022
Soma inkuru
Abatangabuhamya bavuze ko kudahana byatumye Jenoside igira ubukana muri Gikongoro
Jul 02, 2022
Soma inkuru
Urubyiruko rurasabwa gusigasira no kurinda ibimaze kugerwaho nyuma y’imyaka 28 Jenoside yakore ...
May 29, 2022
Soma inkuru
Minisitiri Ingabire yanenze abakomeje kwinangira ntibatange amakuru y’ahakiri imibiri y’ ...
May 27, 2022
Soma inkuru
Urukiko rw'ibanze rwa Kagarama rwasubitse kuburanisha urubanza rwa Micomyiza Jean Paul
May 11, 2022
Soma inkuru