Yanditswe Oct, 25 2023 18:15 PM | 157,463 Views
Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwataye muri yombi
abagabo 2 bakekwaho guhindura imyaka y’abana 2 ngo bemererwe kujya ku rutonde
rw’abazajya gutorezwa mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya Bayern Munich.
Abatawe muri yombi ni Leon Nisunzumuremyi umutoza w’abo bana babiri na Karorero Arstide Data Manager w’Umurenge wa Kinyinya.
Iperereza ryagaragaje ko umugabo witwa Leon Nisunzumuremyi umutoza wa Cedric na Joshua afatanyije na Karorero Arstide Data Manager mu Murenge wa Kinyinya bafatanyije guhindura imyirondoro ya Iranzi Cedric na Muberwa Joshua aho babahaye ibyangobwa ko bavutse 2011 kugira ngo babashe kuzuza ibyasabwaga ngo bemererwe kujya ku rutonde rwabazajya gutorezwa mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya Bayern Munich.
Ranzi Cedric irangamimerere rigaragaza ko yavutse 2009 ariko yatanze ibyangobwa bigaragaza ko yavutse 2011.
Muberwa Joshua irangamimerere igaragaza ko yavutse 2007 ariko yatanze ibyangobwa bigaragaza ko yavutse 2011.
Iperereza ryagaragaje ko umugabo witwa Leon Nisunzumuremyi umutoza wa Cedric na Joshua afatanyije na Karorero Arstide Data Manager mu Murenge wa Kinyinya bafatanyije guhindura imyirondoro ya Iranzi Cedric na muberwa joshua aho babahaye ibyangobwa ko bavutse 2011kugira ngo babashe kuzuza ibyasabwaga.
Iperereza na none ryagaragaje ko kugira ngo Karorero Arstide abashe guhindura irangamimerere ya Cedric na Joshua yahawe indonke y’ibihumbi 35,000 Frw.
Iperereza kandi ryagaragaje kandi ko Iranzi Cedric atari imfubyi ku babyeyi bombi nkuko byatangajwe, ahubwo ko afite Se umubyara, witwa Munyansanga Bosco na we ukurikiranyweho ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutanga indonke. Akaba akurikiranywe adafunze.
RIB ivuga ko ikindi iperereza ryagaragaje ni uko Leon Nisunzumuremyi umutoza wa Cedric na Joshua ari we wasabye umunyamakuru DukuzE Jado ngo akwirakwize iyo nkuru mu bitangazamakuru bitandukanye agaragaza ko FERWAFA yakoreye bariya abana ubugome. Ngo ibi bikaba byari bigamije gushyira igitutu kuri FERWAFA na Minisiteri ya Siporo ngo kugira ngo bisubireho.
Aba bagabo bakuranweho ibyaha birimo kwakira cyangwa gutanga indonke, guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano no guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe.
Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho
Jul 07, 2023
Soma inkuru
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021
Dec 30, 2021
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru