AGEZWEHO

  • Abagore bari mu nzego z'ubuyobozi n'abazihozemo muri Loni basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – Soma inkuru...
  • Amajyaruguru: Abaturage babangamiwe n'buriganya bukorwa n'abakomisiyoneri – Soma inkuru...

RIB yafashe abakekwaho guhimba imyirondoro y’abana bashakaga kujya mu ishuri rya Bayern Munich

Yanditswe Oct, 25 2023 18:15 PM | 157,463 Views



Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwataye muri yombi abagabo 2 bakekwaho guhindura imyaka y’abana 2 ngo bemererwe kujya ku rutonde rw’abazajya gutorezwa mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya Bayern Munich.

Abatawe muri yombi ni Leon Nisunzumuremyi umutoza w’abo bana babiri na Karorero Arstide Data Manager w’Umurenge wa Kinyinya.

Iperereza ryagaragaje ko umugabo witwa Leon Nisunzumuremyi umutoza wa Cedric na Joshua afatanyije na Karorero Arstide Data Manager mu Murenge wa Kinyinya bafatanyije guhindura imyirondoro ya Iranzi Cedric na Muberwa Joshua aho babahaye ibyangobwa ko bavutse 2011 kugira ngo babashe kuzuza ibyasabwaga ngo bemererwe kujya  ku rutonde rwabazajya gutorezwa mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya Bayern Munich.

Ranzi Cedric irangamimerere rigaragaza ko yavutse 2009 ariko yatanze ibyangobwa bigaragaza ko yavutse 2011.

Muberwa Joshua irangamimerere igaragaza ko yavutse 2007 ariko yatanze ibyangobwa bigaragaza ko yavutse 2011.

Iperereza ryagaragaje ko umugabo witwa Leon Nisunzumuremyi umutoza wa Cedric na Joshua afatanyije na Karorero Arstide Data Manager mu Murenge wa Kinyinya bafatanyije guhindura imyirondoro ya Iranzi Cedric na muberwa joshua aho babahaye ibyangobwa ko bavutse 2011kugira ngo babashe kuzuza ibyasabwaga.

Iperereza na none ryagaragaje ko kugira ngo Karorero Arstide abashe guhindura irangamimerere ya Cedric na Joshua yahawe indonke y’ibihumbi 35,000 Frw.

Iperereza kandi  ryagaragaje kandi ko Iranzi Cedric atari imfubyi ku babyeyi bombi nkuko byatangajwe, ahubwo ko afite Se umubyara, witwa Munyansanga Bosco na we ukurikiranyweho ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutanga indonke. Akaba akurikiranywe adafunze.

RIB ivuga ko ikindi iperereza ryagaragaje ni uko Leon Nisunzumuremyi umutoza wa Cedric na Joshua ari we wasabye umunyamakuru DukuzE Jado ngo akwirakwize iyo nkuru mu bitangazamakuru bitandukanye agaragaza ko FERWAFA yakoreye bariya abana ubugome. Ngo ibi bikaba byari bigamije gushyira igitutu kuri FERWAFA na Minisiteri ya Siporo ngo kugira ngo bisubireho.

Aba bagabo bakuranweho ibyaha birimo kwakira cyangwa gutanga indonke, guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano no guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF