AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

RIB yaburiye urubyiruko bashukwa bizezwa guhabwa akazi mu mahanga

Yanditswe Sep, 27 2022 19:36 PM | 104,984 Views



Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, rwongeye kuburira abantu cyane cyane urubyiruko bashukwa bizezwa guhabwa akazi mu bihugu byo hanze nyamara bikarangira bacurujwe aho bakoreshwa imirimo ijyanye n’ubucakara bw’imirimo y’ingufu utaretse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Muri iyi nkuru Mugenzi wacu Fiston Felix Habineza araganira n’umwe mu banyarwanda bahuye n’iki kibazo n'uburyo yabashije kugaruka mu Rwanda nyuma yo kujyanwa mu gihugu cya Oman.

RIB ivuga ko nubwo imibare y’abafatirwa mu cyaha cyo gucuruza abantu igenda igabanuka, abantu badakwiye kwirara ahubwo bakirinda amayeri yose akoreshwa n’ abacuruza abantu babizeza ibyiza mu mahanga. 

RIB ivuga ko byumwihariko muri uku kwezi kwa Cyenda rwatahuye abantu bari bari kugerageza kujya gucuruza abakobwa muri Oman, ariko bahita babagarura mu gihugu nkuko byasobanuwe na Peter Karake ushinzwe kurwanya iterabwoba muri uru rwego.

RIB igaragaza kandi ko kubera imiterere mibi yakazi kanahabanye nako baba basezeranyijwe iyo babonye utabaza wese bihutira kumugarura mu gihugu.

Mu mwaka wa 2018 habonetse ibirego by'iki cyaha 49, muri 2019 haboneka ibirego 53, muri 2020 haboneka  33, naho mu mwaka wa 2021 haboneka 27, muri uyu mwaka kugeza ubu hamaze kuboneka  ibirego byiki cyaha 20.

Ibi bivuze ko mu myaka ine ishize habonetse ibirego 182, birimo abakorewe iki cyaha 302 barimo abakobwa  231 n’ abahungu 71.

Muri aba abagera kuri 106 bagiye kugurishwa babeshywa akazi, mu gihe 76 bagiye babeshywe  ubukwe cyangwa Urukundo. 

Abacurujwe bagaruwe mu Rwanda ni 56, benshi bakaba baravuye mu bihugu birimo  Kuwait 19, Uganda 06, Saudi Arabia 7 na  Oman 7.

RIB ikaba isaba abantu gushishoza cyane cyane mu gihe bizezwa ibitangaza nabantu bahuriye ku mbugankoranyambaga bataziranye imbonankubone.

Fiston Felix Habineza



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize