AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

RIB yaburiye abakoresha imbuga nkoranyambaga kwitondera ibyo bazitangarizaho

Yanditswe Oct, 17 2021 10:15 AM | 81,664 Views



Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB ruraburira abakoresha imbuga nkoranyambaga kwitondera ibyo bazitangarizaho, kuko ngo hari abo biviramo ibyaha bibashyira mu kaga.

Iterambere ry'ikoranabuhanga ryatumye umubare munini cyane cyane urubyiruko rutangira gukoresha imbugankoranyambaga, ahanyura amakuru atandukanye ndetse byoroheye buri wese kuhatangira ibitekerezo. 

Ni ibintu urubyiruko rushima ariko rukanavuga ko hakwiye gushungura ibyo bazisomaho.

Uwitwa Rutanga Dieudone yagize ati "Bibaye atari byiza na leta ntiyazikoresha kuko usanga za Ministeri zisohora amatangazo kuri za Twitter n'ahandi, hari amakuru y'ingirakamaro dukuraho, nk'urugero niba uri umunyeshuri ukahamenyera igihe amanota azasohokera ni byiza cyane."

Umunyamakuru Manirakiza Theogene, akoresha cyane imbugankoranyambaga cyane cyane Youtube, asanga zikoreshejwe neza zatanga umusaruro mwiza.

Kuba ikoreshwa cyane ry'imbugankoranyambaga mu gutanga ibitekerezo cyane cyane nka Youtube hari ababihuza n'itangazamakuru risanzwe kandi nyamara ngo atari byo, nibyo Umunyamabanga nshingabikorwa w'urwego rw'abanyamakuru bigenzura RMC, Emmanuel Mugisha aheraho asaba abasoma amakuru kuri izi mbuga nkoranyambaga gushungura byuzuye ibyo bazibonaho.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry avuga ko abakoresha izi mbuga bakwiye kwitonda.

Ati "Iri tegeko ryashyizeho irengayobora cyangwa ariko bwa bwisanzure mu gutanga ibitekerezo ntibigomba kubangamira ituze rusange rya rubanda, ntugomba kuvuga amagambo abiba urwango cyangwa arimo ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi amagambo uvuga agomba kuba adakururira abaturage kwigaragambya cyangwa ngo utangaze ibigomba kubangamira imyifatire mbonezabupfura, icyubahiro n'agaciro by' abandi."

Mu ntangiriro z'uyu mwaka, komisiyo y'igihugu yo kurwanya jenoside yakoze isesengura ku biganiro bitandukanye binyuzwa kuri Youtube no ku zindi mbuga nkoranyambaga, isanga hagenda hakoreshwa imvugo zirimo ingengabitekerezo ya Jenoside, zirangwa no guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuyitesha agaciro, izikurura amacakubiri mu Banyarwanda, no gutera abaturage intugunda hagamijwe kubyutsa imidugararo.

Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha rugira inama abantu gukoresha neza izi mbugankoranyambaga cyane cyane abazitangiraho ibitekerezo cyangwa abatanga umwanya ngo abantu batange ibitekerezo.

Dr Murangira ati "RIB Ntabwo izabyemera, tugomba kubirwanya ni ishingano za RIB gukurikirana uwo ariwe wese ufata umuyoboro wo ku mbuga nkoranyambaga agacishaho amagambo abiba urwango, hari nabo tubona bapfobya Jenoside abo bose ntabwo tuzabihanganira."

RIB igaragaza ko mu myaka itatu ishize yakiriye ibirego 16 bikurikiranywemo abantu 24, bishingiye ku gutangaza amakuru y'ibihuha agamije guteza imvururu n'imidugararo muri rubanda, gutangaza amakuru arimo ivangura, no gutanga ibitekerezo birimo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n'ibindi. 

Fiston Felix Habineza



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura