Yanditswe Sep, 17 2021 18:29 PM | 109,900 Views
Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB rurasaba urubyiruko
kurushaho kwirinda icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge kuko bigaragara ko
arirwo rugaragara cyane mu cyaha cyo kubikoresha.
RIB ivuga ko mu myaka ibiri ishize yafashe abantu 12,492 bakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha gutwara no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, muri bo abagabo ni 10,739 naho abagore ni 1,753.
Muri aba bafashwe na RIB kandi abari hagati y’imyaka 18 na 30 bagera ku 6,793, mu gihe abayirengeje ari 5,344, bivuze ko ikigero cy’imyaka kubakekwaho ibiyobyabwenge ari urubyiruko ku kigero cya 57%.
RIB kandi ivuga ko mu myaka ibiri ishize yafashe urumogi rurenga gato toni 4, ndetse na Kanyanga Litiro 26, ndetse n’ibiro 5 byikiyobyabwenge cyo ku rwego ruhambaye cya Heroin.
Emmanuel Sindayigaya wamaze igihe kitari gito anywa ibiyobyabwenge bitandukanye cyane cyane urumogi, avuga ko iyo urunywa uba wumva utagitekereza.
Ati “Iyo unywa urumogi uba wageze kuri kigero cyo kudatekereza, hari igihe nagendaga mu muhanda hagati.”
Ubwiyongere bwabakoresha ibiyobyabwenge cyane cyane nk’inzoga zitemewe n’urumogi, ababyeyi n’urubyiruko bavuga ko bishobora kuba biterwa n’ibintu bitandukanye.
Dr Arthur Rukundo inzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe akaba umuganga mu bitaro bya Caraes Ndera, avuga ko umunsi ku munsi abagirwaho ingaruka n’ibiyobyabwenge babegera bashaka ubuvuzi bagenda biyongera.
Avuga kandi ko guhindura imyitwarire ari kimwe mu bimenyetso abantu bashobora kubona, ku muntu unywa ibiyobyabwenge bakamufasha hakiri kare.
Dr Arthur Rukundo/inzobere mu buzima bwo mu mutwe
RIB ivuga ko urubyiruko arirwo rurimo gufatirwa muri ibi byaha cyane, bityo umuvugizi w’uru rwego akaba asaba ababyeyi n’urubyiruko gushyira hamwe mu kwirinda ibi byaha.
“RIB ntabwo izihanganira umuntu wese ucuruza urumogi, uruhinga cyangwa ugenda aruha abantu, ubu ingamba zo kubakurikirana zarakajijwe dufatanyije n’izindi nzego, turasaba urubyiruko kuko arirwo rwinshi rufatirwa muri ibi bikorwa ko ibi bintu babivamo bakabyirinda kuko ibihano biraremereye.”
Avuga ko bibabaje kuba wafatanwa ibiyobyabwenge ubitunda, ibyaha byaguhama ugahanishwa igifungo cya burundu.
Fiston Felix Habineza
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
2 hours
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
3 hours
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
3 hours
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru