AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

RIB ifunze 12 bakurikiranweho gutunga imbunda no kuzibisha

Yanditswe Apr, 13 2021 14:42 PM | 21,690 Views



Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, ruvuga ko rufunze abantu 12 bakurikiranweho ibyaha bitandukanye harimo gutunga intwaro no kuzinjiza mu gihugu, kwiba hakoreshejwe intwaro, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo ndetse n’ubwicanyi.

RIB ivuga ko aba bantu uko ari 12 bafungiye kuri station ya RIB ya Kamembe ni mu Karere ka Rusizi, mu Burengerazuba bw'u Rwanda.

Uru rwego ruvuga ko ibi byaha iteka babikoraga bambaye imyenda ya gisirikare,  ndetse bitwaje n'imbunda biyita abashinzwe umutekano mu rwego rwo kujijisha.

RIB itangaza ko yihanganisha abantu babuze ababo ndetse n’abagizweho ingaruka n'ubu bugizi bwa nabi.

Yongeye kandi kwibutsa na none ko guhangabanya umutekano w'abaturarwanda bitazigera byihanganirwa na gato, igasaba abafite imigambi yo gukora ibyaha kuyireka kuko batazacika ubutabera, inashimira abaturage batanze amakuru kugirango abakekwa bafatwe.

Ingingo ya 170: Kwiba hakoreshejwe intwaro Umuntu wese wiba akoresheje intwaro, aba akoze icyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW). Igihano kiba igifungo kirenze imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) iyo: 1 º kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe (1); 2 º intwaro yitwajwe yakoreshejwe; 3 º kwiba byakorewe mu nzu ituwemo cyangwa mu biyikikije, kabone n’iyo yaba ituwemo by’agateganyo cyangwa mu nzu ikorerwamo.

Iyo kwiba hakoreshejwe intwaro byateje urupfu cyangwa iyo byakozwe n’agatsiko kishyize hamwe, igihano kiba igifungo cya burundu.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura