AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

RIB Yataye muri yombi Nsabimana Jean uzwi nka Dubai wubatse amacumbi y'Urukumbuzi

Yanditswe Apr, 20 2023 12:27 PM | 27,274 Views



Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi Nsabimana Jean uzwi nka Dubai, rwiyemezamirimo wubatse amazu yo mu Mudugudu w'Urukumbuzi hamwe n'abayobozi bari mu nshingano igihe izi nyubako zubakwaga barimo Umuyobozi w'Akarere ka Gasabo Stephen Rwamurangwa mugihe iperereza rigikomeje.

Mu mwaka wa 2015 nibwo uwari Minisitiri w'Ibikorwaremezo James Musoni yatangije umushinga wo kubaka inzu ziciriritse zigenewe abakozi bakazazishyura mu gihe kirekire, leta ikabishyurira 30% by'igiciro cya buri nzu kizaba kiri hagati ya miliyoni 20 na 30. Ni umushinga wubatswe mu Mudugudu w'Urukumbuzi uherereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

Umushoramari Nsabimana Jean uzwi ku izina rya Dubai niwe rwiyemezamirimo wahawe kubaka aya macumbi.

Nyuma y'igihe gito uyu mudugudu utashwe, byaje kugaragara ko inzu zawo zubatswe mu buryo butujuje ubuziranenge.


Ni nyuma y'amashusho yafashwe n'uwitwa Euginie Mukunde Kayitaba agaragaza isenyuka ry'imwe muri aya mazu, avuga ko byatewe n'ibikoresho bitujuje ubuziranenge. "Murebe ukuntu batwubakiye, murebe ukuntu iyi nzu ituguyeho, uwo haruguru aguye k'uwo hepfo." Yakomeje agaragaza ko inzu zari zubatswe n'ibitaka gusa bitarimo isima.

Minisitiri w'Ibikorwa remezo Ernest Nsabimana nawe yemeje ko aya mazu yubatswe hadakurikijwe ingero fatizo z'imyubakire ndetse n'ibikoresho bitujuje ubuziranenge.

Ubwo Perezida yasozaga Itorero ry'Abayobozi b'utugari ryiswe Rushingwangerero, yakomoje kuri iki kibazo avuga ko aya mazu yamuritswe nk'ayo abantu bagomba guturamo nyuma akaza kubagwaho, ategeka ababishinzwe gukurikirana iki kibazo mu buryo bwihuse.

Nyuma y'igenzurwa ryakozwe nyuma y'aho, basanze inzu 7 abazituyemo bagomba kuzimukamo mu buryo bwihuse kuko zashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ba nyiri izi nzu bavuga ko baziguze ku mafaranga y'inguzanyo bityo ko hagomba kugira igikorwa kugirango badahomberwa.


Leta yatangaje ko abatuye muri aya mazu bagomba kwimuka kuko yashyira ubuzima bwabo mu kaga. Photo: RBA

Imwe muri izi nzu yaguye kubera imvura mu kwezi kwa Gatatu. Photo: RBA


Jean Paul Niyonshuti



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura