Yanditswe Mar, 28 2019 20:55 PM | 4,943 Views
Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB rwaburiye Abanyarwanda kwirinda ibyaha n'ibindi bikorwa bihungabanya umutekano, mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe. Ni nyuma yo guta muri yombi umugabo ukekwaho gutema inka z'umuturage mu Karere ka Nyabihu.
KARABAYINGA BIGARUKA w'imyaka 39, ni we watawe muri yombi n'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha, akaba yiyemerera icyaha cyo gutema inka 12 z'uwitwa NDABARINZE, utuye mu Karere ka Nyabihu.
Uyu mugabo avuga ko yabikoze wenyine. KARABAYINGA ni Umunyekongo umaze imyaka
20 mu nkambi y'impunzi ya Kiziba, mu Karere ka Karongi ari naho yafatiwe.
Yemeza ko we na NDABARINZE bari inshuti zigabirana, gusa ngo mu kwezi kwa
munani ari bwo batangiye kugirana amakimbirane, ashingiye ku kuba ngo NDABARINZE
yaramwemereye inka ariko ntayimuhe ndetse akagerekaho no kumukubita. Yemeza ko
yatemye izo nka agamije kwihimura kugira ngo amukeneshe.
Yagize ati "Inka ebyiri zari zisigaye ndazigurisha amafaranga ndayarya ampfira ubusa, ngatekereza nanjye izo zanjye ukuntu azoroye, n'ukuntu yari anyishe, nibwo nafashe icyo gitekerezo numva muri kamere biraje. Naragiye mfata waragi ebyiri ndidroga (droguer), kuko nanjye ntabwo ubukene bwari kunkubita nanjye izanjye azoroye. Nibwo nagiye ngura umupanga, nywutyaza kuri 'ponceuse', ndagenda njyayo. Naraharaye, mbyuka nko mu ma saa moya mu ishyamba aho nari ndi; yagiye nka saa kumi n'ebyiri n'igice bibaye nka saa mbiri ndazitema. Icyo navuga ni uko nanjye yarankenesheje, mfata umwanzuro utari mwiza."
Umuvugizi rw'urwego
rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB, MBABAZI Modeste avuga ko mu gihe abantu
bagiranye ibibazo, bagomba kwiyambaza imiryango cyangwa ubuyobozi, kuko kugira
inzika biganisha ku cyaha. Asaba Abaturarwanda ko mu gihe u Rwanda rwitegura
kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoseide yakorewe Abatutsi, bagomba gufata mu mugongo
abarokotse, aho kubahungabanya.
Modeste MBABAZ/Umuvugizi wa RIB yagize ati "Ikintu cy'inzika, abantu bakwiye kukireka, ahubwo bagashaka inzego zo kubafasha, bagashaka abavandimwe bo kubafasha kugira ngo bakemure ibibazo. Turimo turagana mu cyunamo; abantu bafate igihe bafate mu mugongo abarokotse Jenoside, aho kugira ngo babasonge, bababwira amagambo mabi, amagambo yo kubakomeretsa. Ahubwo nibabubake, babashyigikire, kugira ngo iminsi yo kubaho yiyongere kandi banubake igihugu nk'uko tukifuza".
RIB itangaza ko amakuru bagiye bahabwa n'abaturanyi ariyo yabagejeje kuri KARABAYINGA ukurikiranyweho gutema inka 12 mu ijoro ryo ku wa 23 z'uku kwezi, muri zo 10 zikaba zarapfuye. Akurikiranweho kandi icyaha cyo gukoresha ibyangombwa by'ibihimbano, kuko afite indangamuntu y'u Rwanda aho yitwa KARABAYINGA Jacques, mu gihe mu ikarita y'impunzi yitwa KARABAYINGA BIGARUKA.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru