AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

RGB yashyize hanze ibipimo by’imiyoborere

Yanditswe Oct, 08 2021 13:53 PM | 48,057 Views



Ku nshuro ya 8, Urwego rw'Igihugu rw’Imiyoborere, RGB rwatangaje ibipimo by’imiyoborere “Rwanda Governance Score Card, inkingi 6 ku 8 ziri ku gipimo  cy’amanota arenga 80%.

Muri ibi bipimo, inkingi y’umutekano iri ku isonga n’amanota 95.47%, inkingi y’ireme ry’imitangire ya serivisi yazamutseho 3.5%, ubu ikaba iri kuri 80%.

Inkingi yasubiye inyuma kurusha izindi, ni iy’Imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi, yavuye kuri 78.14% yariho mu bushakashatsi buheruka, igera kuri  74.65%.

Iryo subira inyuma rya 3.49% ryatumye iyi nkingi iza inyuma y’izindi. Kumanuka kw’iyi nkingi ngo bifitanye isano n’ihungabana ry’ubukungu ryabaye mu mwaka wa 2020 bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 aho ubukungu bwasubiye inyuma kugera kuri -3,4%.

Ibipimo 23 muri 35 biri ku kigero cya 80% kuzamura, naho ibipimo 12 biri hagati ya 60% na 79,9% bikaba ari nako byari bimeze muri RGS ya 7.

Umuyobozi wungirije wa RGB, Dr Emmanuel Niyibishaka, yavuze ko “Ubushakashatsi  bukorwa hagamijwe kwisuzuma bigendanye n’intego u Rwanda rwihaye mu bijyanye n’imiyoborere myiza.”

Iri suzuma rigaragaza kandi ko ibipimo 5 kuri 35 byazamutse ku kigereranyo kiri hejuru ya 5%.  Igipimo kirebana no gukorera mu mucyo nicyo kiza imbere mu byazamutse cyane kuko cyazamutseho 7,14%.


Bienvenue Redemptus



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama