Yanditswe Sep, 15 2021 15:03 PM | 64,901 Views
Abanyamadini n'amatorero basabwe kugaragaza
ubufatanye mu guhangana n'icyorezo cya Covid 19, kuko bamwe mu bakomeje kurenga mu mabwiriza
yashyizweho harimo abayoboye babo.
Abantu 240 bahagarariye amadini n'amatorero akorera mu Rwanda, batangiye ibiganiro by'iminsi itanu bigamije kubafasha kurushaho kumva uruhare rwabo mu guhashya icyorezo cya Covid 19.
Byateguwe na Minisiteri y'Ubuzima ku bufatanye n'Umuryango World Relief, mu byo bigishwa harimo ibirebana n’ubukangurambaga bwiswe “Sindohoka” bugamije gishishikariza abantu kutirara ahubwo bagahuriza hamwe imbaraga mu kurwanya Covid 19.
Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB rufite mu nshingano amadini n'amatorero ndetse n'abahagariye amadini n'amatorero ubwabo, bavuga ko ari ngombwa kumva ibintu kimwe mu guhangana n'iki cyorezo.
Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kayitesi yagize ati “Hari ibintu tubona cyane birimo kujya guterana no gusengera ahatemewe, no mu gihe kitemewe harimo abajya mu buvumo, abajya mu nsengero cyangwa mu ngo barengeje n'imibare. Ikindi hari abashingira mu myemerere yabo, bagashingira ku buhanuzi buvuga ko Covid19 ari shitani n'ibyo dukora byo kuyirwanya ari inzira za satani, ugasanga batambara udupfukamunwa n'andi mabwiriza asabwa. Bakeneye guhugurwa ariko bakeneye no guhanwa byombi bigomba kugendana, ababafite mu nshingano mu madini n'amatorero bakwiye kubahugura bakabafatira ibihano bijyanye n'imyemerere, inzego zindi zibishinzwe nazo zikabakurikirana.”
Uwari uhagarariye RIC, Sheikh Salim Hitimana akaba na Mufti w'u Rwanda, we agira ati “Abo barenga ku mabwiriza turimo gukora gahunda yo kubonana nabo kugira ngo tubaganirize mu rwego rwo kugira ngo tubereke ko iki cyorezo kitazi idini, igihugu, ibara.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima ushinzwe ubuvuzi rusange, Dr.Tharcisse yasabye Abanyamadini n'amatorero kumva uruhare rwabo mu guhangana n'iki cyorezo gikomeje gutwara ubuzima bw'abanyarwanda.
Ati “Ni ahantu abantu bajya batabahamagaye bitewe n’uko bafitiye icyizere amadini yabo, ba bishop n'abayobozi babo muri rusange kandi inyigisho babaha barazizirikana. Abanyarwanda hafi 90% bari mu matorero atandukanye, mu bo Covid19 ifata nabo barimo bivuze ko mu madini n'amatorero ingamba zo kwirinda zigomba gukazwa ariko bakanabigisha ko iyo uvuye mu rusengero ukajya ahandi, ushobora kwandura. Bikaba umuhigo kuko iyo covid19 ituganje, abantu bakajya muri guma mu rugo nabo baba barimo.”
Dr.Mpunga avuga kandi ko Covid 19 ntaho yagiye nkuko bamwe babitekereza.
Kuri ubu 80% by'abari mu bitaro kubera icyo cyorezo ngo n'abagore batwite, hari kandi n'abakiri bato barimo umwana w'umwaka 1 n'amezi 8.
Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko mu Rwanda abamaze guhabwa byibura dose 1 y'urukingo rwa Covid 19 barenga miliyoni 1 n' ibihumbi 800. Muri abo abantu hafi ibihumbi 800 nibo gusa bamaze kubona dose 2.
Intego ni uko mu mpera z'uyu mwaka hazaba hamaze gukingirwa 40% by'abemerewe guhabwa urukingo rwa Covid 19, abanyamadini n'amatorero basabwa gushishikariza abayoboke babo kwitabira guhabwa uru rukingo.
Carine Umutoni
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru