AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

RGB na Transparency International bagiranye ibiganiro bijyanye no kurwanya ruswa

Yanditswe Dec, 08 2016 17:50 PM | 3,029 Views



Abakuriye inzego zirimo polisi y'igihugu, ikigo cy'igihugu cy'imiyoborere, RGB, urwego rw'umuvunyi n'umuryango transparency International Rwanda, bahuriye i Kigali mu nama nyunguranabitekerezo, ku gukumira no kurwanya ruswa. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ubutabera yahamagariye inzego zose kugira ubufatanye mu kurandura ruswa kugira ngo igihugu kizaragwe imiyoborere myiza na serivice bizira ruswa.

Raporo zitandukanye zishyira u Rwanda ku isonga mu kurwanya ruswa ugereranyije n'ibihugu byo mu karere ruherereyemo.

Nubwo Police y'u Rwanda ari urwego rushinzwe gukumira no kurwanya ruswa, hari aho bamwe mu bapolisi bagiye batungwa agatoki mu bijyanye na ruswa nk’uko bikubiye mu byegeranyo byakozwe n'urwego rw'umuvunyi ndetse n'umuryango urwanya ruswa Transparency International Rwanda.

Nk'uko bitangazwa n'umuyobozi mukuru ushinzwe ubushakashatsi mu kigo cy'imiyoborere, RGB, Dr. Nsengumukiza Felicien ngo urugamba rwo kurwanya ruswa ruza ku mwanya wa 2 nyuma y’urwo kubungabunga umutekano, ariko ngo nta kwirara ahubwo ni uguhozaho ubukangurambaga kugirango ruswa icike.

Kugirango ruswa irandurwe burundu, birasaba ubufatanye bw'inzego zose kugira ngo zirangwe no gutanga servise nziza.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama