AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

REMA na Polisi y'u Rwanda mu mukwabu wo guca abagikoresha amasashi

Yanditswe Oct, 25 2017 17:14 PM | 4,338 Views



Ikigo cy'igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) kirakangurira Abanyarwanda kugira uruhare mu kurwanya abakoresha rwihishwa amashashi ya 'plastique' kuko yangiza ibidukikije. Bamwe mu bafatanwe amashashi mu igenzura ryakorewe mu mujyi wa Kigali, bavuze ko batazongera kuyakoresha.

Iryo genzura rigamije guca ikoreshwa ry’amashashi ya 'plastique', ryakorewe mu duce dutandukanye dukorerwamo ubucuruzi i Remera, Kimironko na Nyabugogo mu mujyi wa Kigali.

Abafatanywe amashashi REMA ivuga ko yangiza ibidukikije, bayakwaga n’ibiyarimo bikajyanwa, ba nyirabyo bagahomba ibicuruzwa byabo. Umwe mu bafashwe yagize ati, "Maze kubona ko ari icyaha kandi bakaba bambabariye mbyakiriye neza, ntabwo nzongera kuyitwara mu mashashi, ndazinutswe urabona ntabwo twari twinshi ubundi ntwara mu mpapuro."

Umwihariko wagaragaye muri ubu bugenzuzi bwakozwe ku bufatanye na polisi y’u rwanda nuko abafatanwe amashashi nta bindi bihano bahawe birimo nko gucibwa amende n’ibindi. Ikigo cy’igihugu kibungabunga ibidukikije REMA cyasobanuye ko ikigamijwe ari ukwigisha abaturage kugirango bahindure imyumvire.

REMA ivuga ko amashashi ya plastique agira ingaruka zitandukanye kuko iyo agiye mu butaka ngo abuza amazi kwinjira mu butaka, bikagabanya umusaruro w’ubuhinzi ndetse iyo amatungo arishije ibintu birimo amashashi ahita apfa.

Nk’uko amategeko abiteganya, abafatanwe amasashe bahanishwa ibihano birimo igifungo kuva ku meze 6 kugera ku myaka 2 ku muntu ucuruza amashashi n’ihazabu y’amafranga kuva ku bihumbi 100 kugera ku bihumbi 500, naho umuguzi ufatanywe ishashi akishyura amende 10, 000 Frw.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira