Yanditswe Oct, 25 2017 17:14 PM | 4,338 Views
Ikigo cy'igihugu gishinzwe
kurengera ibidukikije (REMA) kirakangurira Abanyarwanda kugira uruhare mu
kurwanya abakoresha rwihishwa amashashi ya 'plastique' kuko yangiza ibidukikije.
Bamwe mu bafatanwe amashashi mu igenzura ryakorewe mu mujyi wa Kigali, bavuze
ko batazongera kuyakoresha.
Iryo genzura rigamije guca ikoreshwa ry’amashashi
ya 'plastique', ryakorewe mu duce dutandukanye dukorerwamo ubucuruzi i Remera,
Kimironko na Nyabugogo mu mujyi wa Kigali.
Abafatanywe amashashi REMA ivuga ko yangiza ibidukikije, bayakwaga n’ibiyarimo bikajyanwa, ba nyirabyo bagahomba ibicuruzwa byabo. Umwe mu bafashwe yagize ati, "Maze kubona ko ari icyaha kandi bakaba bambabariye mbyakiriye neza, ntabwo nzongera kuyitwara mu mashashi, ndazinutswe urabona ntabwo twari twinshi ubundi ntwara mu mpapuro."
Umwihariko wagaragaye muri ubu bugenzuzi bwakozwe ku bufatanye na polisi y’u rwanda nuko abafatanwe amashashi nta bindi bihano bahawe birimo nko gucibwa amende n’ibindi. Ikigo cy’igihugu kibungabunga ibidukikije REMA cyasobanuye ko ikigamijwe ari ukwigisha abaturage kugirango bahindure imyumvire.
REMA ivuga ko amashashi ya
plastique agira ingaruka zitandukanye kuko iyo agiye mu butaka ngo abuza amazi
kwinjira mu butaka, bikagabanya umusaruro w’ubuhinzi ndetse iyo amatungo
arishije ibintu birimo amashashi ahita apfa.
Nk’uko amategeko abiteganya, abafatanwe amasashe bahanishwa ibihano birimo igifungo kuva ku meze 6 kugera ku myaka 2 ku muntu ucuruza amashashi n’ihazabu y’amafranga kuva ku bihumbi 100 kugera ku bihumbi 500, naho umuguzi ufatanywe ishashi akishyura amende 10, 000 Frw.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru