Yanditswe Feb, 02 2017 18:26 PM | 13,458 Views
Mu gihe hirya no hino hakigaragara bikorwa bya muntu byangiza ibishanga, ubuyobozi bw'ikigo cy'igihugu cyo kubungabunga ibidukije (REMA) burahamagarira abaturarwanda bose gufata neza ibishanga bakirinda ibikorwa bibyangiza kugira ngo birinde ingaruka ziterwa n'ibiza.
Bimwe mu bikorwa bya muntu bibangamira ibishanga, ni nk'abatura mu bishanga abakoreramo ubuhinzi budakozwe kinyamwuga, ababicukuramo imicanga n'ibumba n'abagenda babisatira bamenamo imyanda n'ibitaka. Gusa, hari abamaze kumenya akamaro ko kubibungabunga n'ingaruka biteza iyo bititaweho.
Ubuyobozi bw'ikigo cy'igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) bugaragaza ko mu Rwanda ibishanga byugarijwe n'ababyigabiza bakabyubakamo, abakoreramo ubuhinzi butari ubw'umwuga, ababucukuramo ibumba, amabuye n'umucanga
Ku itariki 2 Gashyantare, isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w'ibishanga, aho insanganyamatsiko igira iti: ''ibishanga bifashwe neza bidufasha kugabanya ingaruka ziterwa n'ibiza''.
Umuyobozi bw'ikigo cy'igihugu cyo kubungabunga ibiduikije(REMA) Eng. Colleta Ruhamya asobanura ko mu Rwanda bimwe mu bishanga byugarijwe n'ibikorwa bya muntu no gufatwa nabi, bituma kugabanya ingaruka ziterwa n'ibiza bigorana.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru