REG yatangaje ko gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu bigeze kuri 67.1%

AGEZWEHO

  • Muri Nyagatare hatashywe ibikorwaremezo bifite agaciro karenga miliyoni 80 Frw – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yageneye inkunga abaturage basenyewe n’ibiza muri Gisagara – Soma inkuru...

REG yatangaje ko gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu bigeze kuri 67.1%

Yanditswe Dec, 12 2021 16:01 PM | 41,699 Views



Ubuyobozi bwa Sosiyete ishinzwe ibirebana n'ingufu, REG buravuga ko gahunda yo gukwirakwiza umuriro w'amashanyarazi mu gihugu hose igeze kuri 67,1% ku buryo bitarenze mu ntangiriro z'umwaka utaha ingo zose zo mu mujyi wa Kigali zizaba ziwufite 100%.

Bimwe mu bice binyuranye bigize Umujyi wa Kigali n’ahandi hirya no hino mu gihugu, hagaragara inkingi nshya z'amashanyarazi abaturage bamaze gufatiraho umuriro w'amashanyarazi, ndetse n'ahandi ingo zigitegereje guhabwa uwo muriro. 

Abo wagezeho baravuga ko ugiye kubasha kwizeza imbere mu buryo bunyuranye.

Ubuyobozi bwa Sosiyete ya REG buvuga ko ubu mu gihugu hose, ingo 1,810,563 zingana na 67,1% ubu zicana umuriro w'amashanyarazi.

Mu Mujyi wa Kigali Akarere ka Gasabo gafite 12% by'ingo zitaragezwaho n’ayo mashanyarazi, Akarere ka Nyarugenge gafite 5% by'ingo zitaragezwaho amashanyarazi, naho akarere ka Kicukiro gasigaje 2% by'ingo zitawufite.

Umuyobozi w'ishami rishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi mu kigo, REG Theoneste Nzayisenga avuga ko akarere ka Nyarugenge na Kicukiro, uyu mwaka uzarangira ingo zose zifite umuriro w’amashanyarazi, naho mu karere ka Gasabo ni muntangiriro z'umwaka utaha

Impuguke mubirebana n'iterambere ry'abaturage n'ubukungu akaba n'Umuyobozi wa Kaminuza ya Kigali, Prof. Tombola Gustave avuga ko kimwe mu bikorwaremezo by'ingenzi mu guhindura ubuzima bw'abaturage ari umuriro.

Nkuko bigaragazwa na raporo ya banki y’isi, u Rwanda ruri mu bihugu 20 muri Afurica birimo kwihutisha igikorwa cyo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi kuko muri 2010 icyo kigero cy’abafite amashanyarazi cyari ku 10%.

Igihugu gikeneye Miliyari imwe n’igice y’amadorari y’Amerika, kugira ngo iyo ntego yo gucanira ingo zose igerweho bitarenze 2024.

Bosco Kwizera




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Muri Nyagatare hatashywe ibikorwaremezo bifite agaciro karenga miliyoni 80 Frw

Perezida Kagame yageneye inkunga abaturage basenyewe n’ibiza muri Gisagara

GAERG yagaragaje ko abanyamakuru ari abantu b’ingenzi bafasha mu guhanga n

U Rwanda rwashimye umubano warwo n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi

Perezida Kagame yasabye abakora mu butabera kutarebera akarengane

Amb Peter Vrooman yasezeye kuri Perezida Kagame