Yanditswe Jan, 23 2019 00:20 AM | 78,722 Views
Sosiyete ishinzwe ingufu mu Rwanda REG yaguye gitumo igaraje
ryitwa Goritech mu mujyi wa Kigali na Hotel du Lac mu karere ka Rusizi biba
umurio w’amashanyazi.
Mu gace ka Kacyiru i
Kigali, mu masaha ya mu gitondo, abakozi ba sosiyete ishinzwe Ingufu mu Rwanda (REG) bakoze
ubugenzuzi butunguranye mu igaraji GORITECH basanga biba umuriro w’amashanyarazi.
Umukozi wa REG Dusengumukiza Adalbert avuga ko bakoresheje ibipimo byose bifashisha gutahura abiba amashanyarazi, basanze iki kigo cyarayobeje umuriro ku buryo bawukoreshaga utabazwe muri mubazi.
Ubuyobozi bw’iri garaje
bwavuze ko iki gikorwa cyo kwiba umuriro w’amashanyarazi kigayitse icyakora
buhakana kubigiramo uruhare urwo arirwo rwose.
Aho hepfo avuga ni
inyubako z'ibiro by'ikindi kigo bikorera hamwe, uyu muyobozi mukuru yemeza ko
basanzwe bishyurira kimwe. Umutekinisiye w'iki kigo atunga agatoki abatekinisiye
bo mu i garaje ngo bajyaga bazana bashobora kuba barabikoze. Ibi byabaviriyemo
gucibwa amande ya miliyoni 3 z' amafaranga ahita yishyurwa hanyuma bakanabarirwa
igiciro cy'umuriro w'amashanyarazi bamaze igihe bakoresha utishyurwa.
Mu karere ka Rusizi, ahasanzwe ikibazo nk'iki cyo kwiba amashanyarazi ni muri Hoteli du Luc aho abafashwe bari mu maboko y’urwego rw’ubugenzacyaha RIB, kimwe n'undi watahuwe mu cyanya cyahariwe inganda muri Gasabo, mu mujyi wa Kigali ahafatiwe mu cyuho undi muntu wibaga amashanyarazi.
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri REG, Karegeya Wilson avuga ko uyu mukwabu kuri uyu wa kabiri bakoreye mu bice bitatu by' igihugu, Umujyi wa Kigali, intara y' amajyaruguru n' iyamajyepfo bagifatanyamo na Polisi y' Igihugu hamwe n' urwero rw' ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) kimaze ukwezi aho bamaze gutahura abagera muri 20 biba amashanyarazi. Uretse umukwabu nk' uyu, Karegeya agaragaza ko banatekereje uburyo bw' ikoranabuhanga. Yagize ati,"Turimo kugerageza gukoresha izo bita smart meters, zishobora kuduha amakuru tutiriwe tuza iwawe. Uramutse uyifasheho cyangwa ugize icyo ukora kuri ya mubazi, kitari ngombwa hita itanga amakuru niba hari umuriro unyuza hejuru, itawubaze, nabyo irabyandika ikaduha amakuru."
Mu gihe kuri ubu amashanyarazi atunganywa ku rwego rw' igihugu, akabakaba MW 218, REG ivuga ko 19.6 ku ijana bifite agaciro k'amafaranga miliyari 19 na miliyoni 6 batayacuruza harimo atakarira mu miyoboro ndetse n'ayibwa n'abantu mu nzego zinyuranye. Iki kigo kinaburira abaturarwanda muri rusange kwirinda ibikorwa bitera by'ubujura bw'umuriro w'amashanyarazi ndetse bakihutira gutanga amakuru aho babonye ibikorwa nk'ibyo.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru