Yanditswe Jul, 31 2021 18:56 PM | 36,856 Views
Kuri uyu wa Gatandatu, RDF yasezereye mu cyubahiro abasirikare bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru ndetse n'abarangije amasezerano y'akazi. Muri uyu muhango wabereye ku Cyicaro gikuru cy'Ingabo z'u Rwanda, Kimihurura, hari hatumiwe abofisiye 32 bari bahagarariye abandi
Uyu muhango wo gusezerera abasirikare bagiye mu kiruhuko wabaye kuri uyu wa Gatandatu witabiriwe n'abashyitsi bakuru barimo Minisitiri w'Ingabo, Gen Maj Albert Murasira hamwe n' Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura.
Mu ijambo rye Minisitiri w'Ingabo, Maj Gen Albert Murasira mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba n'Umugaba w'Ikirenga wa RDF yashimiye akazi keza abagiye mu kiruhuko cy'izabukuru bakoze mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, mu iterambere rya RDF n'igihugu muri rusange.
Yagize ati "Nyuma yo kubohora igihugu cyacu Rwanda, yaba umuntu umuntu ku giti cye cyangwa muri rusange, mwagize uruhare rukomeye mu iterambere rya RDF na gahunda z''iterambere ry''igihugu cyacu. Mwagize kandi uruhare rukomeye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino. Ubwo bwitange, uko gukunda igihugu, turabibashimira".
Mu izina ry'abasezerewe Col (rtd) John KAREGA yavuze yashimiye nawe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba n'Umugaba w'Ikirenga wa RDF uko yabatje akabbayobora neza mu rugamba rwo kubohora igihugu mu myaka 30 ishize kugeza n'ubu. Ati indagagaciro zirimo gukunda igihugu n'imyifatire myiza turabimushimira kandi ntituzamutenguha mu rugamba rwo guteza imbere igihugu cyacu.
"Tugiye mu kiruhuko cy'izabukuru ariko tuzakomeza gukioresha imbaraga zacu dusigaranye mu iterambere ry'igihugu cyacu kandi tuzakomeza kuba intangarugero, ntituzatatira igihango."
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru