Yanditswe Mar, 31 2019 10:43 AM | 20,413 Views
Abasirikare bashya
binjiye mu ngabo z’u Rwanda basabwe kurangwa n'imyitwarire myiza iranga ingabo z’u
Rwanda ndetse n'umurava mu kubungabunga amahoro n'umutekano by'igihugu.
Aba basirikare bashya
binjiye mu ngabo z’u Rwanda nyuma yo kurangiza imyitozo bari bamazemo umwaka mu
kigo cy’imyitozo y’ibanze ya gisirikare cya Nasho mu Karere ka Kirehe. Umugaba
mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba, wayoboye umuhango ubinjiza
mu ngabo, yavuze ko yanyuzwe n’ubumenyi bagaragaza binyuze mu kwiyereka mu
buryo bw’imirwanire haba mu gukoresha umubiri no kwifashisha intwaro.
Gen Nyamvumba yibukije aba basirikare bato bashya ko bakwiye guterwa ishema no kwinjira mu ngabo zifite amateka ko zarahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubu zikaba zicunze neza umutekano w’Abanyarwanda kandi zikagira uruhare mu guteza imbere igihugu.
Muri uyu muhango
hanatanzwe ibihembo ku bahize abandi mu myitozo ndetse no ku babigishije babaye
indashyikirwa. Mu banyeshuri bahembwe harimo Pte Niyomugabo Noel wahize abandi,
akurikirwa na Pte Hatangimana Eurade na Pte Mutoni Ruth.
Pte Hatangimana Eurade avuga ko igihe cyose mu kazi binjiyemo, bazubakira ku ndangagaciro za RDF.
Iki
ni igikorwa kiba buri mwaka hagamijwe gufasha ingabo z'u Rwanda, RDF kugera ku
ntego bemererwa n'itegeko rinagena imiterere n'ishingano byazo.
Uyu muhango wanitabiriwe n’abandi bayobozi b’Ingabo barimo Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Jacques Musemakweli n’Umugaba mukuru w’inkeragutabara, Maj Gen Aloys Muganga.
Inkuru ya Ferdinand UWIMANA
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru