Yanditswe Apr, 03 2019 19:50 PM | 4,243 Views
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yatangiye uruzinduko rw’akazi
rw’iminsi itatu mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika; kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Mata 2019.
Ni narwo ruzinduko rwe rwa mbere agiriye inyuma y’umugabane w’Afrika kuva yajya ku butegetsi yasimbuyeho Joseph Kabila mu ntangireo z’uyu mwaka.
Abasesengura iby’uru ruzinduko rwa Perezida Tshisekedi kwa mugenzi we Trump barasanga rugamije ibintu bitandukanye birimo kuganira ku kibazo cy’umutekano muke urangwa mu bice binyuranye by’igihugu cye, no guhangira imirimo Abakongomani.
Ikindi kandi ngo kijyanye Perezida Tshisekedi muri RDC ni ukujya gushishikariza Abanyamerika kuza gushora imari mu gihugu cye cya Congo.
Mu baherekeje Tshisekedi muri USA barimo n’abakora mu by’imari.
Mu cyumweru gishize, uhagarariye USA muri RDC yari yatangaje ko banyuzwe n’uruzinduko rwa Perezida Tshisekedi, mu gihugu cyabo.
Uyu mudiplomate yavuze ko uruzinduko rwe i Washington ari umwanya wo gusuzumira hamwe ibiteza imbere impande zombi mu guhanshya ikibazo cya ruswa, kubahiriza uburenganzira bwa muntu, no guteza imbere inzego zirimo iz’ubuzima n’uburezi by’Abakongomani.
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru