Yanditswe Jun, 10 2022 16:10 PM | 126,708 Views
Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kwihutisha Iterambere ku bufatanye n’ikigo
mpuzamahanga mu gutanga ubujyanama ku iterambere ry’imishinga,
bagaragarije abashoramari imishinga 100 yashorwamo imari ikanagira
uruhare mu kwihutisha iterambere.
Aha harimo imishinga yibanda ku gushora imari mu nzego zirimo ubuhinzi n'ubworozi, gukora ibikoresho bitandukanye no gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n'ubworozi.
Hashize ibyumweru 4 abashoramari bahabwa amahugurwa agamije kubereka amahirwe y’ishoramari ari muri iyo mishinga.
Denis Karera usanzwe ari umushoramari yagize ati "Batwigishije uburyo iyi mishinga yakorwa kandi igakowa ku gihe dukurikije inzira iwabo banyuzemo, uko twanyura muri iyo nzira kandi tugashobora kuzamura umusaruro w'igihugu tukawuzamura neza kandi mu buryo bubarika, si bya bindi bya cyera ngo umuntu ari mu mushinga gusa kuko umushinga ugomba kubarika, urangana iki, watangiye ryari, uzarangira ryari, wari ugamije iki, ni iki cyagezweho, ni iki cyananiranye byatewe n'iki ese ibyagezweho byahinduye ubukungu."
Umuyobozi mukuru wa RDB, Claire Akamanzi
avuga ko kugira ngo igihugu kigere ku cyerekezo cyihaye bisaba gukora ibintu
bishya bitanga ibisubizo bishya, ibi akabishingira ku kuba uko intego igihugu
kihaye zishyirwa mu bikorwa bikomeje uko bimeze ubu ngo ibyo igihugu kiyemeje
byazagerwaho mu mwaka wa 2077.
"Hari imishinga irimo gukora ku
bushobozi buri kuri 20 cyangwa 50%, ese ni iki twakora kugira ngo bigere ku
kigero cy 100/100 kugira ngo byihutishe iterambere ry'ubukungu. Ariko twanabonye
ko kugira ngo tugere ku ntego twihaye nk'igihugu ku cyerekezo 2035 na 2050, hari
ibyo tugomba gukora bishya twabonye imishinga myinshi cyane uyishyize hamwe
yose ni hafi 100."
Imishinga igera ku 100 niyo igaragazwa nk'iyashorwamo imari n'abikorera igafasha igihugu kugera aho cyifuza mu cyerekezo igihugu kihaye cya 2035 na 2050.
Ni imishinga yatanzweho ubujyanama na society mpuzamahanga mu gutanga inama ku mishinga, PEMANDU.
Iyi mishinga yabumbatanyirijwe hamwe mu kiswe RPTP Private sector-led Transformatin Program, bikaba biteganyijwe ko izagira uruhare rwa Triliyari 2.9 z'amafaranga ku musaruro mbumbe w'igihugu.
Kwizera John Patrick
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru