AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

RDB yeretse abashoramari b'i Rusizi amahirwe ahari babyaza umusaruro

Yanditswe Dec, 12 2020 08:34 AM | 294,166 Views



Urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere (RDB) rwasabye abashoramari bo mu karere ka Rusizi kwiga uburyo bwo kwibumbira hamwe kugira ngo ishoramari ryabo rigire ingufu.Mu nama yahuje uru rwego n’aba  bashoramari bagaragaje ko hari amahirwe yo kwihutisha ishoramari batari bazi ko ari muri aka karere

Aha i Rusizi,uretse muri ibi bihe bya Covid 19, mbere yaho ibihumbi n’ibihumbi by’abanyarwanda n’abanyekongo byambuka imipaka ya Rusizi ya mbere, iya Kabiri n’uwa Bugarama bajya cyangwa bava muri Congo mu bucuruzi. Ayo ni amahirwe afatanye n’aya  Lucky Philip ukuriye ishami ry’ ishoramari muri RBD yagaragaje.

N’ubwo bimeze gutyo ariko abashoramari b’ino aha ngo hari ibyo batari bazi bamenyeye mu kiganiro RDB yagiranye na bo kuri uyu wa gatanu,ariko kandi banagaragaza imbogamizi bafite

Philip Lucky yababwiye ko ishoramari rya Rusizi ryazamuka rikagera kure cyane,ariko abamenera ibanga.

Rusizi kugeza ubu ifite abashoramari banini 65 bahafite amahoteli n’ibindi bikorwa binini. Ariko abitegereza neza aka karere  bakabona nka zahabu itarakurwa mu gitaka kuko katarabyazwa umusaruro mu buryo bugaragara ukurikije ko gafite n’isoko utasanga ahandi ry’abaturanyi b’i Bukavu muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku buryo uwo ari we wese wahashora imari mu kintu icyo ari cyo cyose  atakwicuza uko byagenda kose.

Kuri ubu abantu bagaragaza ko bitumvikana ukuntu ibintu byinshi bigezweho bijya gushakirwa mu maduka cyangwa inganda z’i Kigali bikagaera I Rusizi bihenze nyamara mu cyanya cyahariwe inganda kugeza ubu hamaze kugeramo uruganda rumwe gusa.

Ikiyaga cya Kivu uretse kugishakiramo isambaza na zo ubu zisigaye zarabuze,nta kindi kintu kigaragara abagituriye bagikesha nyamara,abazi iby’ubukerarugendo bakibonamo imari ikomeye.Ibi byose kimwe n’ibindi ni byo RDB ikangurira abashoramari kurebaho bagakanguka.

Theogene Twibanire



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage