Yanditswe Dec, 12 2020 08:34 AM | 294,166 Views
Urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere (RDB) rwasabye abashoramari bo mu karere ka Rusizi kwiga uburyo bwo kwibumbira hamwe kugira ngo ishoramari ryabo rigire ingufu.Mu nama yahuje uru rwego n’aba bashoramari bagaragaje ko hari amahirwe yo kwihutisha ishoramari batari bazi ko ari muri aka karere
Aha i Rusizi,uretse muri ibi bihe bya Covid 19, mbere yaho ibihumbi n’ibihumbi by’abanyarwanda n’abanyekongo byambuka imipaka ya Rusizi ya mbere, iya Kabiri n’uwa Bugarama bajya cyangwa bava muri Congo mu bucuruzi. Ayo ni amahirwe afatanye n’aya Lucky Philip ukuriye ishami ry’ ishoramari muri RBD yagaragaje.
N’ubwo bimeze gutyo ariko abashoramari b’ino aha ngo hari ibyo batari bazi bamenyeye mu kiganiro RDB yagiranye na bo kuri uyu wa gatanu,ariko kandi banagaragaza imbogamizi bafite
Philip Lucky yababwiye ko ishoramari rya Rusizi ryazamuka rikagera kure cyane,ariko abamenera ibanga.
Rusizi kugeza ubu ifite abashoramari banini 65 bahafite amahoteli n’ibindi bikorwa binini. Ariko abitegereza neza aka karere bakabona nka zahabu itarakurwa mu gitaka kuko katarabyazwa umusaruro mu buryo bugaragara ukurikije ko gafite n’isoko utasanga ahandi ry’abaturanyi b’i Bukavu muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku buryo uwo ari we wese wahashora imari mu kintu icyo ari cyo cyose atakwicuza uko byagenda kose.
Kuri ubu abantu bagaragaza ko bitumvikana ukuntu ibintu byinshi bigezweho bijya gushakirwa mu maduka cyangwa inganda z’i Kigali bikagaera I Rusizi bihenze nyamara mu cyanya cyahariwe inganda kugeza ubu hamaze kugeramo uruganda rumwe gusa.
Ikiyaga cya Kivu uretse kugishakiramo isambaza na zo ubu zisigaye zarabuze,nta kindi kintu kigaragara abagituriye bagikesha nyamara,abazi iby’ubukerarugendo bakibonamo imari ikomeye.Ibi byose kimwe n’ibindi ni byo RDB ikangurira abashoramari kurebaho bagakanguka.
Theogene Twibanire
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru