Yanditswe Jul, 13 2020 09:18 AM | 48,728 Views
Urwego rw’igihugu rw’iterambere
RDB rwamuritse tumwe mu duce tw’ingenzi twaranze amateka y’urugamba rwo
kubohora u Rwanda, uduce tuzatangira gusurwa na ba mukerarugendo mu mwaka utaha
wa 2021.
Ni mu masaha ya mbere ya saa sita, tugeze i Kagitumba hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Uganda, ni mu Murenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare.
Tariki ya mbere Ukwakira mu mwaka wa 1990, isasu rya mbere ryatangiye urugamba rwo kubohora igihugu ni ho ryumvikaniye nyuma yaho ubutegetsi bw’u Rwanda bwirenze bukarahira bukanga ko abana b’u Rwanda bwari bwarahejeje ishyanga bataha mu rwababyaye ku mahoro.
Mu mpera z’Ukwakira muri uwo mwaka, Paul Kagame wahise afata ubuyobozi bwa RPA, yatangiye ibikorwa byo kongera kwisunganya
ku ruhande rw’ingabo za RPA, amayeri y’urugamba atangira guhinduka ubwo, ingabo
zerekeza mu birunga. Mu kwezi kwa 5 mu mwaka wa 1992 ni bwo ingabo za RPA
zigaruriye agace ka mbere zahise zigira ibirindo byako, agace kari mu murenge
wa Tabagwe mu karere ka Nyagatare. Ni agace karimo n’umusozi wa Shonga, umusozi
w’amateka akomeye mu rugamba rwo kubohora igihugu.
By'umwihariko, muri aka gace niho hubatswe indake ya mbere y’uwari umugaba mukuru wa RPA, ari na yo nyamukuru mu duce tuzajya isurwa mu bukerarugendo bushingiye ku mateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Nyuma y’imyaka 26, abatuye muri utu duce bavuga ko iterambere riri iwabo rishimangira impamvu urugamba rwo kubohora igihugu rwabaye ingirakamaro ku gihugu.
Umuhora w’ubukerarugendo bukubiyemo aya mateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda ureshya na kilometer 120 uhereye i Kagitumba, abazajya bakora ubu bukerarugendo bakazajya banyura mu turere 6 tw’igihugu ari two Nyagatare, Gicumbi, Rulindo, Gakenke, Musanze na Gasabo.
Divin UWAYO
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
4 hours
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru