Yanditswe Dec, 17 2020 09:15 AM | 173,941 Views
Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwagiranye amasezerano y’ubufatanye n’icyambu cyo ku butaka cyiswe ‘Kigali Logistics Platform’, cy’ikigo ‘Dubai Ports World’, agamije guteza imbere ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga, e-Commerce. U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere kizatangiriramo ubu buryo.
Ni amasezerano kandi yitezweho korohereza ubucuruzi hagati y’ibicuruzwa byaba ibiva cyangwa bijya hagati y’ibihigu by’u Rwanda na Leta zunze ubumwe z’abarabu UAE. U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere na mbere cyigiye gutangirizwamo ubu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo umuntu ashobora gutumiza ibicuruzwa mu mahanga bikamusanga aho ari cyangwa se akaba yabyohereza mu mahanga atarinze ajyayo. Ni uburyo bw’ikoranabuhanga bwiswe “DUBUY.COM by DP World.
Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe kwihutisha iterambere mu Rwanda RDB Clare Akamanzi avuga ko ubu buryo buzafasha mu kwagura ibikorerwa mu Rwanda byoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo kandi bikazorohereza ishoramari.
Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa by’icyambu cyo ku butaka DP World Mahmood Albastaki yagaragaje ko kugira ngo batoranye u Rwanda ngo rutangirizwemo ubu buryo ari icyizere bafitiye ubuyobozi bw’u Rwanda no gukorana na rwo yewe n’umubano mwiza u Rwanda rusanzwe rufitanye na Leta zunze ubumwe z’abarabu. Avuga kandi ko u Rwanda babonye ari cyo gihugu cya mbere muri Afrika cyorohereza ishoramari kandi byoroshye gukorana na cyo.
DP world ivuga ko ubu buryo bw’ikoranabuhanga igice cya mbere kizatangizwa mu kwezi kwa mbere kwa 2021 kandi bikazageza mu kwezi kwa 2 butangijwe burundu. Hari intego y’uko buzabanza gukoreshwa mu Rwanda mu cyiciro cya mbere, hakazakurikiraho ibihugu nka Kenya, Leta zunze ubumwe z’abarabu, u Burundi na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.
Bienvenue Redemptus
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru