AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

RCS yasezereye mu cyubahiro abakozi b'uru rwego 86 bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru

Yanditswe Aug, 12 2022 19:09 PM | 122,947 Views



Urwego rw'Igihugu rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa, RCS rwasezereye mu cyubahiro abakozi b'uru rwego 86 bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru, Minisiteri y'umutekano mu gihugu ikaba isaba abasezerewe kuzakorana neza n'izindi nzego basanze.

Rtd CP Peter Kagarama wavuze mu izina ry'abasezerewe, yashimye imikorere n'imikoranire yaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru, anashima umusanzu batanze mu kubaka uru rwego rw'igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa.

By'umwihariko yashimye uruhare rwa Perezida wa Repubulika, mu kubaka urwego rushinzwe imfungwa n'abagororwa.

Minisitiri w'umutekano mu gihugu, Gasana Alfred avuga ko ashima aba bakozi b'urwego rw'igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa umusanzu batanze mu iterambere ry'urwego, maze abasaba kuba ba ambasaderi aho bagiye anabasaba kuzakorana n'izindi nzego bazasanga.

Aba basezerewe barimo aba ofisiye bakuru 11, aba commisioner's of prisons 3 n'abacungagereza bato 72.

Inama y'abaminisitiri yateranye ku wa 29 Nyakanga 2022 niyo yemeje ko aba bakozi b'urwego rw'igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa bashyirwa mu kiruhuko cy'izabukuru.

Kwizera John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize