AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

RCA yasabye amakoperative guha inyungu abanyamuryango bayo

Yanditswe Mar, 27 2020 10:37 AM | 43,206 Views



Ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda cyemereye komite z’amakoperative guterana zigaha abanyamuryango inyungu z’imigabane yabo,ubwasisi ndetse n’amafaranga y’ingoboka bidasabye ko inteko rusange ziterana ,bitewe n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID 19.

Abanyamuryango b’abamakoperative bari bamaze igihe bibaza inzira bizacamo ngo babone amafaranga y’inyungu y’imigabane ndetse n’ay’ingoboka bizigamiye.

Ibi ahanini byaterwaga n’ingamba za Leta zo gusaba abantu kuguma mu ngo no kwirinda amakoraniro ya benshi bitewe n’icyorezo cya koronavirusi.

Aba baturage bavuga ko baramutse babonye aya mafaranga yabafasha muri ibi bihe igihugu gihanganye n’iki cyorezo. 

Umumotari witwa Habimana Paul yagize ati  "Muri ako kazi k'ubumotari nkamazemo imyaka 6 kandi natangaga amafaranga 5000 buri kwezi, ariko bakimara kubihagarika mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo nafashe isuka ndahinga,nkumva y'uko ayo mafranga turamutse tuyahawe nahaho uwo wampaye umurima kandi nkimara kuwuhinga nkeneye imbuto yo kuwuteramo."

Na ho Giraneza Jean de Dieu umukarani yagize ati "Nari mazemo imyaka 4 muri koperative Imbaraga ariko amafaranga ntayo kuko nta koperative iraduhamagara bafite numero zacu ntibaratubwira ngo bagire icyo batugenera kubera ikibazo cyahuye na cyo."

Ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda kimaze kubona ko inama z'inteko rusange  zisanzwe z'abanyamuryango b'amakoperative zihagaritswe  mu kwezi kwa 3/2020, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ingamba za fashwe na Guverinoma y'u Rwanda zo kwirinda no gukumira icyorezo cya koronavirusi cyasabye komite z’amakoperative guterana zigaha abanyamuryango amafaranga bizigamiye. 

Umuyobozi Mukuru w'iki kigo, Prof Harerimana Jean Bosco, avuga ko aya mafaranga agomba gutangwa.

"Nibagabane inyungu, nibatange ubwasisi n'ibigega by'ingoboka aho biri bifite amafaranga menshi iki ni cyo gihe cyo kugira ngo ayo mafaranga agirire akamaro abanyamuryango,amakoperative menshi agiye kumara hafi imyaka 10 adatanga inyungu,ku migabane n'ubwasisi noneho bihuriranye n'iki cyorezo turimo, abenshi nta nubwo bari gukora bahagaritse imirimo ni byiza ko babona amafaranga yo kuba abatunze."

Uyu muyobozi  avuga ko iki cyemezo cyo kugabana inyungu kitareba abanyamuryango b'amakoperative Imirenge Sacco.

Mu Rwanda hari amakoperative 10,025 agizwe n'abanyamuryango basaga miliyoni 5 n'ibihumbi 300 bafite ubwizigame bw'amafaranga y'u Rwanda agera kuri miliyari 98.

Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage