AGEZWEHO

  • Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...

RCA: RDF yatumye agera mu gace katigeze kageramo umuperefe mu myaka 20

Yanditswe Jan, 06 2021 07:53 AM | 114,944 Views



Abatuye ahitwa i Bria muri Perefegitura ya Haute-Kotto mu birometero  600 uvuye mu murwa Mukuru wa Bangui, baravuga ko agahenge bafite bagakesha ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'amahoro bw'umuryango w'abibimbye (MINUSCA).

Ibisigisigi by'intambara yayogoje Centrafrika n'agace ka Bria muri Perefegitura ya Haute-Kotto by'umwihariko, ubibona ukiri mu ndege dore ko ubundi buryo bwo kugera muri aka gace bugoye cyane. Igice kimwe cy'umujyi wa Bria ni amatongo ahandi ni inkambi ibarurwamo abagera ku bihumbi mirongo itanu.

Muri aka gace niho hari ikigo cy'Ingabo z'u Rwanda zo mu mutwe urwanisha ibifaru ziri muburimwa bwa Loni MINUSCA.

Maj Patrick Siwebugingo ushinzwe ibikorwa abanje yatunyuriyemo ibikorwa by’izi ngabo zihora ziryamiye amajanja kugira ngo inyeshyamba zidahungabanya umutekano.

Perefe wa Perefegitura ya Haute-Kotto Thierry Evariste Binguinendji  ari na yo perefegitura nini kurusha izindi muri Centrafurika, avuga ko ingabo z'u Rwanda ari zo zatumye agera mu gace kari kamaze imyaka 20 katageramo umuyobozi wo kuri uru rwego.

Yagize ati"Muri Mata Umwaka ushize 2020 ingabo z'u Rwanda zaramperekeje nkora ingendo muri perefegitura,murabizi Perefegitura ya Haute-Kotto ni yo nini kurusha izindi muri Centrafurika. Mu duce twa Wada na Damwandja,abaturage bambwiye ko mu myaka irenga 20 nta muperefe wigeze ahagera. Nasabye MINUSCA bampa ingabo z'u Rwanda ziramperekeza badakanzwe n'ibibazo by'umutekano muke ndetse n'imihanda itameze neza,baramfashije mbasha kugera Samuwandja. Rwose nshimishijwe n'ibyo ingabo z'u Rwanda ziriho kudukorera muri Haute-Kotto."

Mu minota 30 afite gusa muri aka gace,umunyamakuru wa RBA abashije kuvugana n'abaturage ba Bria. Ni abaturage bagaragaraho urugwiro nubwo ubuzima bwabo bwagizweho ingaruka n'ibitero by'imitwe yitwaje intwaro.

Aba baturage bavuga ko kuva ingabo z'Umuryango w'Abibumbye ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro (MINUSCA) zagera muri aka gace, babonye agahenge bagatangira kugira icyizere cy'ahazaza.

Umwe yagize ati "Hano umutekano icunzwe neza na MINUSCA cyane cyane ingabo z'u Rwanda, kuko iyo ingabo z'u Rwanda zitahaba ntabwo twari kuba tumerewe neza, kuko inyeshyamba zirabatinya,iyo bari ku burinzi bagenzura umutekano, imitwe yitwaje intwaro ishya ubwoba ni yo mpamvu dufite amahoro. Bakoze amashyiga ya kijyambere  mu duce twa Bungu na Borunu baha n'abanyeshuri ibikoresho by'inshuri ku ishuri  Evole  d'urgence idéale muri PK3."

Undi ati "Ndagira ngo mfate aka kanya nshimire ingabo z'u Rwanda kandi nzisabe gukomerezaho bitewe n'akazi keza badukoreye.Dufitanye imibanire myiza n'ingabo z'u Rwanda kuko kubana na zo bituma twumava ntacyo twikanga. Hano i Bria bahakoze ibikorwa byinshi, hari ibijyanye n'isuku, bakoze n’amashyiga ya kijyambere."

Perefe wa Haute-Kotto avuga ko atazigera yibagirwa ibyiza yabonye mu Nama y'Igihugu y'Umushyikirano ngo yagize amahirwe yo kwitabira muri 2019.

Ati "Umwaka washize nari i Kigali aho nitabiriye inama y'igihugu y'Umushyikirano, mbese byaranshimishije cyane nkaba nsanga byaba ari byiza Centrafurika ibashije guahyiraho imikorere nk'iyo ku buryo buri mwaka abaministiri baza imbere y'abaturage bakabasobanurira ibyo bakora n'uko bashyize mu bikorwa gahunda zitandukanye. " 

Ukigera mu kigo cy'ingabo z'u Rwanda muri Bria, utangira kubona ingamba zihariye zo guhangana n'icyorezo cya COVID-19. Ni ikigo gifite umwihariko wo kugira ibikoresho kabuhariwe ndetse n'abaganga b'inzobere bo kwita ku wakenera ubufasha bwabo.


Jean Pierre KAGABO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej