Yanditswe Jun, 27 2021 17:11 PM | 72,650 Views
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima,
RBC cyavuze ko mu 2019/2020 mu gihugu hose habonetse abarwayi ba
malaria miliyoni 2.5, mu 2020/2021 haboneka abarwayi Miliyoni 1.3, kikavuga ko n’ubwo
hari ingamba zigamije kurandura burundu iyi ndwara ariko ntawe ukwiriye kwirara
kuko igihari.
Bamwe mu baturage bemeza ko bamaze gusobanukirwa n'ingamba zo kwirinda malaria, bityo ko uko imyaka ishira ari nako babona igenda igabanuka.
Uwitwa Igiraneza Providence utuye mu Mujyi wa Kigali yagize ati ''Malariya muri iki gihe yagiye igabanuka gake, kandi twagiye duhabwa amahugurwa n’ibiganiro kuri radio ndetse no mu bajyanama b'ubuzima, ubu nta muntu utakiryama mu nzitirambu, ibyo twagiye tubyubahiriza kandi mbona hari icyo byagiye bitanga.”
Gusa avuga ko imbogamizi bafite ari Supernet kuko bazibona zitinze, , ibyifuzo bikaba ari uko zajya zitangwa vuba..
Ku bigo nderabuzima bemeza ko muri aya mezi ya Gicurasi na Kamena azwi nk’umukamuko w’imvura, abarwayi ba malarira biyongera.
Habumugisha Camille umuforomo mu kigo nderabuzima cya Remera agira ati ''Ugereranyije n'ibihe byashize, malaria yongeye kuzamuka kuko nk'abarwayi twagiraga mu minsi yashize umubare wabo bigaragara ko wazamutse, buri munsi dushobora kubona abantu 4 barwaye malaria mu gihe mu minshi yashize twashoboraga kubona babiri cyangwa umwe.”
Ikigo gishinzwe ubuzima RBC kivuga ko gahunda y'imyaka 5 u Rwanda rwihaye yo kurwanya malaria yatangiye muri 2020 kugeza muri 2024, iteganya ko malaria izagabanyuka ku gipimo cya 50%, mu mpfu no mu mibare y'abayirwara harimo n'abarwara malaria y'igikatu.
Mu bigenda bikorwa, harimo gutangwa inzitiramubu, gutera imiti yica udukoko twa malaria mu turere 12 tw'igihugu harimo Intara y'Iburasirazuba yose, kuvura abarwaye malaria bikozwe n’abajyanama b’ubuzima, no gutera imiti yica amagi y'imibu mu bishanga hifashishijwe utudege Drones.
Umuyobozi w'ishami rishinzwe kurwanya Malaria muri RBC, Dr Aimable Mbituyumuremyi avuga ko n’ubwo hari ingufu zishyizwe mu kurwanya Covid19, bitavuze ko kurwanya Malaria byahagaze.
''Mu bigaragara ingamba zo kurwanya covid19 ntizabangamiye izo kurwanya Malaria kuko bigaragara ko kuva twagira umurwayi wa mbere wa covid, ibipimo ntabwo byazamutse ariko nkuko bigaragara nta muntu wakagombye kuba yicwa na malaria cyangwa ngo ayirware.”
Avuga ko nubwo iyo mibare yagabanutse, babona inzira ikirindi ndende.
Abarwara Malariya y'igikatu bavuye ku 4,300 muri 2019/2020 bagera ku 2,400 muri 2020/2021.
Mu myaka ibiri ishize abarwayi 167 bahitanwe na malaria, mu gihe muri uyu mwaka yahitanye 100.
Bienvenue Redemptus
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru