AGEZWEHO

  • Abagore bari mu nzego z'ubuyobozi n'abazihozemo muri Loni basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – Soma inkuru...
  • Amajyaruguru: Abaturage babangamiwe n'buriganya bukorwa n'abakomisiyoneri – Soma inkuru...

RBC yatanze inama zafasha abantu kwirinda indwara ya Diyabete

Yanditswe Nov, 15 2023 20:58 PM | 94,102 Views



Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC kigaragaza ko kwirinda ibitera indwara ya diyabete ariyo ntambwe igabanya ibyago byo kuyirwara kuko kuyirinda bitanga amahirwe ari hejuru ya 50% kugera kuri 75% yo kutarwara iyi ndwara idakira. 

Ni mu gihe kandi iyi ndwara ikomeje kwiyongera hirya no hino ku isi, ndetse by'umwihariko ikaba iri kuri 3% mu Rwanda.

Diyabete izwi nk'indwara y'isukari ni uburwayi bushobora kwibasira uwo ari we wese, igira amoko menshi gusa akunze kuboneka ni 3 harimo ubwoko bwa mbere buterwa n'uko impindura (pancreas) itabasha gutanga umusemburo wa insulin ukenewe mu kuringaniza isukari mu mubiri biragoye kwirinda ubu bwoko kuko usanga abasirikare b'umubiri bangiza uturemangingo dukora uyu musemburo, ubwoko bwa kabiri bwo buturuka ku mibereho y'umuntu  n'ubwa gatatu bufata ababyeyi batwite.

Iradukunda Djalia amaze imyaka irenga 10 arwaye diyabete naho Hubert Biramahire amaze imyaka 7 aba bombi bavuga ko nubwo bamaze kwiyakira hari imbogamizi bahura nazo.

Inzobere mu buzima zivuga ko diyabete ari indwara umuntu ashobora kubana nayo ntagire ikibazo mu gihe yiyitayeho uko bikwiriye ndetse agafata imiti neza. 

Hubert na Djalia bavuga ko gufata imiti neza no kwiyitaho bibafasha gukomeza ubuzima bwabo neza.

Dr Raban Dusabimana wita kubarwayi ba diyabete mu ishyirahamwe ry'abarwayi ba diyabete mu Rwanda, avuga ko kwisuzumisha hakiri kare birinda izindi ngaruka zishobora gushamikira kuri iyi ndwara.

RBC igaragaza ko kuri ubu mu Rwanda ikigero cy'abarwaye diyabete ari 3%, by'umwihariko muri aba 90% ni abafite diyabete yo mu bwoko bwa 2, iyi ishobora guturuka ku mubyibuho ukabije, kunywa inzoga nyinshi ndetse n'itabi, kutarya indyo yuzuye n'ibindi n'ibindi.

Dr Simon Pierre uhagarariye ishami rishinzwe kurwanya diyabete muri RBC avuga ko kwirinda ariyo ntambwe y'ingenzi mu kugabanya ibyago byo kuyirwara.

Ikigo cy'igihugu cy'ubuzima RBC kigaragaza ko hejuru ya 50% y'abarwaye diyabete bayigendana batabizi.

Ntete Olive



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF