Yanditswe Jul, 06 2021 18:09 PM | 80,651 Views
Mu gihe bamwe mu baturage bavuga ko gusaza kw'inzitiramibu
n'ibura ryazo ari imwe mu ntandaro y'ubwiyongere bwa Malaria, ubuyobozi
bw'ishami rishinzwe kurwanya malaria mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima,
bwatangaje ko bwongereye umubare w'inzitiramibu, hakaba harimo no gukorwa
ubukangurambaga mu kuzikoresha neza.
Hari abaturage bavuga ko inzitiramibu bararagamo zashaje, bakaba barabuze izizisimbura kugira ngo bakomeze kwirinda indwara ya malaria.
Tuyishimire Solange utuye mu karere ka Gasabo yagize ati ''Supernet namenyereye kuyiryamamo, hari n'igihe yirirwa imanitse ku buriri ifunze ngo umubu utinjiramo, nkayitunganya neza ngiye kuyiryamamo kugira ngo indinde umubu wantera Malaria.''
Niyonsaba Jacqueline we yagize ati ''Muri iyi minsi Malaria yariyongereye, gusa kuva batera imiti imibu yari yagabanutse, ariko ubu yariyongereye.”
Gusa aba baturage bavuga ko bafite inzitaramibu zashaje, ku buryo basaba ko babona izindi.
Ibigo nderabuzima byemeza ko muri aya mezi ya Gicurasi, Kamena na Nyakanga afatwa nk’umukamuko w’imvura, abarwayi ba malarira biyongera.
Ubushakashatsi bwa Gatandatu ku mibereho y'ingo, DHS 6 bwashyizwe ahagaragara mu mwaka wa 2020, bwerekanye ko gukoreshwa inzitiramibu ryagabanutse aho byavuye ku gipimo cya 83% mu mwaka wa 2013-2014 bikagera kuri 66% mu mwaka wa 2019-2020.
Umuyobozi w'ishami rishinzwe kurwanya Malaria mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima, Dr Aimable Mbituyumuremyi asobanura ko iri gabanuka rishingiye ku gihe ubwo bushakashatsi bwakorewe.
Yongeraho ko inzitiramibu zakomeje gutangwa, ariko n'ubukangurambaga ku bazikeneye bukaba bukomeje:
Yagize ati ''Izaherukaga zari zaratanzwe mu 2017, izindi zagombaga gutangwa mu mwaka wa 2019-2020, ubushakashatsi bwakozwe zitaratangwa mu baturage kuko zatanzwe mu 2020, kuva mu kwa 2 kugeza mu kwa 6. Ubu duhamya ko umubare wazamutse kuko twatanze izigera kuri miliyoni 6.”
Ubusanzwe inzitiramibu zitangwa buri myaka 3, hakurikijwe uburyamo buri mu ngo z'abaturage cyangwa hakurikijwe umubare w'abantu ku buryo nibuze abantu babiri basangira inzitiraibu imwe. Ikindi cyiciro gihabwa inzitiramibu ni icy'abagore batwite bagiye kwipimisha inda bwa mbere n'abana bujuje umwaka.
John Bicamumpaka
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru