AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

RBC yatangaje ko yongereye umubare w'inzitiramibu mu baturage

Yanditswe Jul, 06 2021 18:09 PM | 80,651 Views



Mu gihe bamwe mu baturage bavuga ko gusaza kw'inzitiramibu n'ibura ryazo ari imwe mu ntandaro y'ubwiyongere bwa Malaria, ubuyobozi bw'ishami rishinzwe kurwanya malaria mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima, bwatangaje ko bwongereye umubare w'inzitiramibu, hakaba harimo no gukorwa ubukangurambaga mu kuzikoresha neza.

Hari abaturage bavuga ko inzitiramibu bararagamo zashaje, bakaba barabuze izizisimbura kugira ngo bakomeze kwirinda indwara ya malaria.

Tuyishimire Solange utuye mu karere ka Gasabo yagize ati ''Supernet namenyereye kuyiryamamo, hari n'igihe yirirwa imanitse ku buriri ifunze ngo umubu utinjiramo, nkayitunganya neza ngiye kuyiryamamo kugira ngo  indinde umubu wantera Malaria.''

Niyonsaba Jacqueline we yagize ati ''Muri iyi minsi Malaria yariyongereye, gusa kuva batera imiti imibu yari yagabanutse, ariko ubu yariyongereye.”

Gusa aba baturage bavuga ko bafite inzitaramibu zashaje, ku buryo basaba ko babona izindi.

Ibigo nderabuzima byemeza ko muri aya mezi ya Gicurasi, Kamena na Nyakanga afatwa nk’umukamuko w’imvura, abarwayi ba malarira biyongera.

Ubushakashatsi bwa Gatandatu ku mibereho y'ingo, DHS 6 bwashyizwe ahagaragara mu mwaka wa 2020, bwerekanye ko gukoreshwa inzitiramibu ryagabanutse aho byavuye ku gipimo cya 83% mu mwaka wa 2013-2014 bikagera kuri 66% mu mwaka wa 2019-2020.

Umuyobozi w'ishami rishinzwe kurwanya Malaria  mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima, Dr Aimable Mbituyumuremyi asobanura ko iri gabanuka rishingiye ku gihe ubwo bushakashatsi bwakorewe.

Yongeraho ko inzitiramibu zakomeje gutangwa, ariko n'ubukangurambaga ku bazikeneye bukaba bukomeje:

Yagize ati ''Izaherukaga zari zaratanzwe mu 2017, izindi zagombaga gutangwa mu mwaka wa 2019-2020, ubushakashatsi bwakozwe zitaratangwa mu baturage kuko zatanzwe mu 2020, kuva mu kwa 2 kugeza mu kwa 6. Ubu duhamya ko umubare wazamutse kuko twatanze izigera kuri miliyoni 6.”

Ubusanzwe inzitiramibu zitangwa buri myaka 3, hakurikijwe uburyamo buri mu ngo z'abaturage cyangwa hakurikijwe umubare w'abantu ku buryo nibuze abantu babiri basangira inzitiraibu imwe. Ikindi cyiciro gihabwa inzitiramibu ni icy'abagore batwite bagiye kwipimisha inda bwa mbere n'abana bujuje umwaka.

John Bicamumpaka




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira