AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

RBC yasabye abaturarwanda gufata ingamba zikomeye zo guhangana na Malaria

Yanditswe Apr, 25 2021 20:04 PM | 55,853 Views



Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), cyasabye ko buri wese yagira uruhare rukomeye mu kurwanya Malaria, nubwo imibare y’abayirwara igenda igabanuka kuva mu myaka itatu ishize.

RBC yatangaje ibi kuri iki Cyumweru, ubwo  hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Malaria ku isi.

Ku rwego rw’igihugu, uyu muhango wabereye ku kigo nderabuzima cya Mareba mu karere ka Bugesera.

Muri iki gikorwa harebwe ahari indiri y’imibu, abashinzwe ubuzima n’abashakashatsi ba RBC basobanurira abaturage uburyo imibu yororoka mu bishanga n’ibidendezi.

Banagiye kureba uko abaturage birinda malaria, uko barimo gutererwa imiti yica imibu mu nzu, ari nako babasobanurira ingamba zo kuyirinda.

Kuri iki cyumweru kandi hatangijwe ubukangurambaga bwo kurwanya malaria hakoreshejwe indege zitagira abapilote (Drones), zishobora kugenda ibirometero nibura bitatu mu kirere zitanga ubutumwa ku baturage.

Umuyobozi mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana avuga ko nubwo imibare y’abarwara malaria ikomeza kugabanuka, ariko hari gahunda yo gukomeza gukaza ingamba zo kuyirwanya kandi bikaba uruhare rwa buri wese.

Dr Nsanzimana vuga ko “Kuba urukingo rwa malaria rugeze ku gipimo cya 75% rukorwa, nabyo biratanga icyizere cy’uko malaria ishobora kuzarandurwa burundu.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS ishami ry’u Rwanda Dr Kasonda Mwenda yijeje ko umuryango w’abibumbye uzakomeza gufatanya n’u Rwanda mu kurwanya malaria.

Ati ''Ingamba zakomeje gushyirwa mu bikorwa mu guhangana na malaria zigomba gukomeza, muri iki gihugu guverinoma ifite gahunda nziza zo kurwanya malaria, nk'abaturarwanda twese tugomba kwiha intego yo gukurikiza izo ngamba ziva mu buyobozi.”

RBC ivuga ko imibare y’abantu barwara malaria bagabanutse cyane aho yavuye kuri miliyoni zirenga eshatu y’abandura malariya buri mwaka mu 2019, ikagera kuri miliyoni 1.8 mu 2020.

Iki kigo kivuga ko ibi bivuze ko bagabanutseho kimwe cya kabiri, mu gihe abo ihitana mu Rwanda bavuye kuri 248 muri 2019 bagera ku 148 mu 2020.


Bienvenue Redemptus




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize