Yanditswe Apr, 25 2021 20:04 PM | 55,853 Views
Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), cyasabye ko buri wese yagira uruhare rukomeye mu kurwanya Malaria, nubwo imibare y’abayirwara igenda
igabanuka kuva mu myaka itatu ishize.
RBC yatangaje ibi kuri iki Cyumweru, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Malaria ku isi.
Ku rwego rw’igihugu, uyu muhango wabereye ku kigo nderabuzima cya Mareba mu karere ka Bugesera.
Muri iki gikorwa harebwe ahari indiri y’imibu, abashinzwe ubuzima n’abashakashatsi ba RBC basobanurira abaturage uburyo imibu yororoka mu bishanga n’ibidendezi.
Banagiye kureba uko abaturage birinda malaria, uko barimo gutererwa imiti yica imibu mu nzu, ari nako babasobanurira ingamba zo kuyirinda.
Kuri iki cyumweru kandi hatangijwe ubukangurambaga bwo kurwanya malaria hakoreshejwe indege zitagira abapilote (Drones), zishobora kugenda ibirometero nibura bitatu mu kirere zitanga ubutumwa ku baturage.
Umuyobozi mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana avuga ko nubwo imibare y’abarwara malaria ikomeza kugabanuka, ariko hari gahunda yo gukomeza gukaza ingamba zo kuyirwanya kandi bikaba uruhare rwa buri wese.
Dr Nsanzimana vuga ko “Kuba urukingo rwa malaria rugeze ku gipimo cya 75% rukorwa, nabyo biratanga icyizere cy’uko malaria ishobora kuzarandurwa burundu.”
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS ishami ry’u Rwanda Dr Kasonda Mwenda yijeje ko umuryango w’abibumbye uzakomeza gufatanya n’u Rwanda mu kurwanya malaria.
Ati ''Ingamba zakomeje gushyirwa mu bikorwa mu guhangana na malaria zigomba gukomeza, muri iki gihugu guverinoma ifite gahunda nziza zo kurwanya malaria, nk'abaturarwanda twese tugomba kwiha intego yo gukurikiza izo ngamba ziva mu buyobozi.”
RBC ivuga ko imibare y’abantu barwara malaria bagabanutse cyane aho yavuye kuri miliyoni zirenga eshatu y’abandura malariya buri mwaka mu 2019, ikagera kuri miliyoni 1.8 mu 2020.
Iki kigo kivuga ko ibi bivuze ko bagabanutseho kimwe cya kabiri, mu gihe abo ihitana mu Rwanda bavuye kuri 248 muri 2019 bagera ku 148 mu 2020.
Bienvenue Redemptus
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
2 hours
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
3 hours
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
5 hours
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru