AGEZWEHO

  • Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi – Soma inkuru...
  • Rusizi: Minisitiri Ngabitsinze yaburiye abanze kubaka ibibanza bahawe ko bashobora kubyamburwa – Soma inkuru...

RBC yasabye abatarahabwa urukingo rwa kabiri rwa Pfizer kwihutira kurufata

Yanditswe Apr, 20 2021 21:03 PM | 25,452 Views



Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC, kivuga ko abantu barenga  85% by'abahawe urukingo rwo mu bwoko bwa Pfizer bamaze guhabwa dose ya kabiri, ariko ko hari abandi barenga  ibihumbi bitanu bataritabira guhabwa iya kabiri.

Iki kigo kivuga ko abatarahabwa urukingo rwa kabiri bakwihutira kubikora, kugira ngo imibiri yabo yubake ubudahangarwa kuri Covid 19.

I Gikondo mu Karere ka Kicukiro ahasanzwe habera imurikagurisha, niho abahawe dose ya mbere y'urukingo rwo mu bwoko bwa Pfizer bari guherwa dose ya kabiri.

Bamwe mu baturage bahawe dose ya kabiri y’uru rukingo bavuga ko nyuma yo guhabwa urwa mbere nta bibazo bikomeye bagize, ababigize nabo kuri ubu ngo ubuzima bwabo bumeze neza.

Uwitwa Munyangabe Straton wahawe uru rukingo yagize ati “Mfite imyaka 65 barabidushishikarije njya kwikingiza kandi nishimye kubera ko ntazarwara coronavirus, nyuma yo kwikingiza nta kibazo nagize.”

Mukashyaka Felicite wakingiriwe i Kagugu mu Mujyi wa Kigali, avuga ko nta kibazo yahuye nacyo nyuma yo gukingirwa, ikaba ariyo mpamvu yaje gufata urukingo rwa kabiri kugira ngo arusheho kugira ubuzima bwiza.

Abaturage bahawe urukingo rwa kabiri rwo mu bwoko bwa Pfizer bavuga ko kuba barakingiwe nta kiguzi, bigaragaza agaciro gakomeye igihugu giha ubuzima bwabo.

Umuyobozi Mukuru wa RBC,  Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko nta muturage ukwiye kwibuza amahirwe yo guhabwa urukingo rwa kabiri rwa Covid 19, kuko byabuza umubiri  wabo kubaka ubudahangarwa bwo guhangana n’iki cyorezo.

Yagize ati “Hari abantu basaga ibihumbi bitanu batarabona urukingo rwabo rwa kabiri, uyu si umubare muto  kuko twifuza ko nta muntu wacikanwa.”

Yakomeje agira ati “Ndabashishikariza kwihuta bakajya aho turi kurutangira, gukingirwa bitoza umubiri kwirwanaho hakiri kare, iyo umuntu afashe urukingo rwa mbere ni umwitozo wa mbere uba utuzuye kuko haba hagomba kuza uwa kabiri, nk' urukingo rwa Pfizer iyo uhawe dose ebyiri zateganijwe birazamuka bikakurinda kurwara no guhitanwa na Covid-19 ku gipimo cya 95%, mu gihe iyo uhawe imwe biba bikiri hasi.”

Dr. Nsanzimana avuga ko kuva gahunda y'ikingira rya Covid 19 yatangira mu Rwanda, nta bibazo bikomeye biragaragara ku bahawe inkingo.

Ati “Hari abumva ikintu kidasanzwe kije gutoza umubiri kwirwanaho nk'umuriro n’ibindi gusa ntibiba kuri bose, abagize ibibazo bisaba ko bitabwaho bakaba bajyanwa kwa muganga.”

RBC ivuga ko abahawe urukingo rwo mu bwoko bwa AstraZeneca mu gihe bazaba bamaze ibyumweru biri hagati y' 8 na 12 , nabo bazahabwa dose ya kabiri.

Iki kigo kivuga ko bazahabwa iyo dose guhera mu Gicurasi uyu mwaka.


Carine Umutoni



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m