RBC yasabye Abanyarwanda gukaza ingamba zo kwirinda Covid19 muri ibi bihe by'iminsi mikuru

AGEZWEHO

  • Abaturage bari baratinze kwikingiza Covid19 bavuze ko bagize impungenge zidafite ishingiro – Soma inkuru...
  • Abanyamuryango ba Koperative COPCOM barishimira icyemezo cy'urukiko rwahamije icyaha abanyereje umutungo wayo – Soma inkuru...

RBC yasabye Abanyarwanda gukaza ingamba zo kwirinda Covid19 muri ibi bihe by'iminsi mikuru

Yanditswe Dec, 12 2021 18:15 PM | 44,649 Views



Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC cyasabye Abanyarwanda gukaza ingamba zo kwirinda Covid19 harimo no kwikingiza muri ibi bihe byegereza iminsi mikuru isoza umwaka.

RBC ivuze ibi mu gihe hari abaturage bagaragaza ko hari abatangiye kudohoka ku ngamba zo kwirinda iki icyorezo cya Covid19.

Mu rusengero ni hamwe muhahurira abantu benshi,  Rev Past Mukeshimana Edith uyobora itorero rya Nayote avuga ko nk'abizera biyemeje gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda iki cyorezo by'umwihariko bikingiza.

Yagize ati "Umuntu utikingiza yaba atikunda, urugero nkanjye nari ngiye gufata urwa gatatu nsanga igihe ntikiragera ariko mpora nkangurira abantu kurufata kuko ni inyungu z'umuntu."

Mu isoko ndetse no mu tubari, ni hamwe muhahurira abantu benshi, gusa hagaragara abubahiriza amabwiriza n'abayarengaho cyane cyane abambara agapfukamunwa nabi n'abatakambara, abahagenda bavuga ko bikwiye ko nta n'umwe wadohoka ku ngamba zo kwirinda."

Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko mu minsi 7 ishize mu bipimo birenga gato ibihumbi 105, abasanganywe iki cyorezo ari 180 bangana n'ijanisha rya 0.2%, by'umwihariko kuri uyu wa Gatandatu hakaba harabonetse abantu 28 banduye icyorezo cya Covid19.

Ahereye kuri iyi mibare akayigereranya n'uko byari bimeze mu minsi mike ishize, Dr Sibomana Hassan ushinzwe gahunda zo gukingira muri RBC avuga ko abanyarwanda batakagombye gutezuka na gato cyane cyane muri iyi minsi mikuru, ahubwo bakihatira gukomeza gukurikiza ingamba zo kwirinda bahereye ku kwikingiza.

Ati "Reka dushishikarize umuntu wese utarikingiza ngo bafate urukingo, ariko ibi bigomba kugendana n'izindi ngamba zisanzweho cyane cyane muri iyi minsi mikuru, abantu bareke kujya mu bintu bihuza abantu benshi cyane kuko imibare irimo kugenda izamuka namwe murimo kubibona, dushobora gutungurwa abantu bakandura ari benshi kandi hari uburyo twakwirinda."

Kugeza ubu abanyarwanda 30% bamaze gukingirwa mu buryo bwuzuye, ndetse leta ifite intego ko umwaka utaha nawo uzajya kurangira 70% by’abagomba guhabwa urukingo rwa Covid19 nabo bazaba bamaze gukingirwa mu buryo bwuzuye.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Daniel Ngamije ashimangira ko iyi ntego izagerwaho kuko ibisabwa byose bihari birimo n’inkingo.

"Inkingo turazifite zihagije ku buryo umuhigo wa 70% tuzawesa mbere y'uko Ukuboza umwaka utaha urangira, abakozi n'ibindi bikenewe turabifite kandi hari n'ubwitabire bw'abaturage ku kwikingiza, ndabona hari icyizere ko uyu muhigo tuzawesa mbere y'uko umwaka utaha ugera."

Kugeza kuri iki cyumweru mu Rwanda abantu bagera kuri Miliyoni 4.1 bari bamaze gufata urukingo rwa Covid19 mu buryo bwuzuye, mu gihe abarenga gato miliyoni 6.8 bari bamaze guhabwa dose imwe y'uru rukingo.

Fiston Felix Habineza



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abaturage bari baratinze kwikingiza Covid19 bavuze ko bagize impungenge zidafite

Abanyamuryango ba Koperative COPCOM barishimira icyemezo cy'urukiko rwahami

Kuri uyu wa Mbere haratangira mu bujurire urubanza rwa FLN

Amakoperative y'abamotari mu Burasirazuba agiye gusinya imihigo yo kurwanya

Ibrahim Boubacar Keïta wayoboye Mali yitabye Imana kuri iki Cyumweru

Novak Djokovic yirukanwe muri Australia