U Rwanda rwakuyeho akato ku bagenzi baturuka mu Buhinde no muri Uganda

AGEZWEHO

  • Muri Nyagatare hatashywe ibikorwaremezo bifite agaciro karenga miliyoni 80 Frw – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yageneye inkunga abaturage basenyewe n’ibiza muri Gisagara – Soma inkuru...

U Rwanda rwakuyeho akato ku bagenzi baturuka mu Buhinde no muri Uganda

Yanditswe Sep, 06 2021 11:17 AM | 36,058 Views



Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima - RBC kiravuga ko akato k’iminsi 7 kari karashyiriweho abagenzi baturutse mu bihugu bya Uganda n’u Buhinde kakuweho.

Ubusanzwe kuva tariki 15 Kamena, abagenzi bavaga muri ibyo bihugu byombi bagombaga kumara iminsi irindwi mu kato bakigera mu Rwanda.

Ni icyemezo cyari cyafashwe hashingiwe  ku bwandu bwnshi bwa virusi ya corona yihinduranyije izwi nka delta yavugwaga muri ibyo bihugu.

Minisiteri y’ubuzima ikaba yaravuguruye amabwiriza yari asanzweho.

Ubu noneho umugenzi wese winjira mu Rwanda agomba kuba afite icyemezo cy’uko atanduye Covid – 19, bigaragazwa no kuba yaripimishije mu masaha 72 mbere y’uko yinjira mu gihugu kandi akipimisha akoresheje uburyo bwa PCR.

Nyuma yo kugera mu Rwanda, umugenzi azajya afata ikindi gipimo, ajye gutegereza igisubizo muri imwe muri hoteli zemejwe.

Hagati aho kandi ingendo za kompanyi  y’indege ya Rwandair ikorera muri Uganda zishobora gusubukurwa muri muri iki cyumweru,  nk’uko umuyobozi mukuru wíyi kompanyi abitangaza n’ubwo  hatavugwa itariki nyayo izo ngendo zizasubukurirwaho.

Tariki 10 Kamena nibwo Rwandair yari yahagaritse ingendo ikorera muri Uganda kubera covid – 19.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Karongi: Ubwitabire mu bukerarugendo bugeze ku gipimo cya 70%