AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

RBC yakanguriye buri wese kugira umutima utanga amaraso

Yanditswe Jun, 14 2021 17:52 PM | 33,209 Views



Abaturage bo mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo bitabira gutanga amaraso, barakangurira abandi kwitabira iki gikorwa cy'ubumuntu kigaragaza umutima utabara.

Ibi ndetse ngo byanagombye kuba inshingano za buri wese, cyane ko indwara cyangwa impanuka  bidateguza uho usanga buri muntu akenera guhabwa amaraso.

Mu igikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso ku rwego rw’igihugu cyabereye mu karere ka Ruhango,  hagaragajwe ko n’ubwo icyorezo cya Covid 19 cyagiye gikoma mu nkokora ibikorwa bitandukanye harimo n'iki cyo gutanga amaraso,  ngo muri uyu mwaka gutanga amaraso byageze ku kigero cya 98%.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima,  RBC kivuga ko uko imyaka igenda ishira, abitabira gutanga amaraso bagenda biyongera, bitewe n'uko benshi mu baturage bamaze gusobanukirwa neza akamaro ko gutanga amaraso.

Abatuye mu Karere ka Ruhango ari nako kaza ku isonga mu kwitabira igikorwa  cyo gutanga amaraso  mu Ntara y'Amajyepfo, baravuga ko ibi babikora bibavuye ku mutima kuko ari no gutabara abari mu byago byo kuba bababura ubuzima mu gihe batabonye amaraso.

Dr Gatare Swaibu, Umuyobozi muri RBC  ushinzwe ubuvuzi, avuga ko uretse no kuba utanze amaraso aba arengeye ubuzima bwa benshi, ngo bibafasha  mu ubundi buryo uwuyatanga kurushaho kubungabunga ubuzima bwe, kuko uyatanze apimwa akanahabwa inama z'uko yitwara n'ibyo agomba gukora kugira ngo amaraso ye atembere neza.

Avuga ko "abantu bakwiye kwirinda abakunda gutanga amakuru atariyo, ku bijyanye no gutanga amaraso.’’

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens ashima intera abaturage bamaze kugeraho mu bikorwa byo gutanga amaraso ugereranyije no mu myaka yashize.

Ashishikariza abaturage by'umwihariko abatuye muri aka karere, ko gutanga amaraso babigira umuco kuko binanezeza uwayatanze iyo abonye ko yatabaye ubuzima bw’uwari mu kaga.

Jean Pierre Ndagijimana



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura