AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

RBC yakanguriye abanyarwanda kugira isuku y'amenyo no kuyivuza hakiri kare

Yanditswe Mar, 19 2023 17:46 PM | 30,429 Views



Ikigo cy’ Igihugu cy’Ubuzima RBC kiributsa buri wese kuzirikana isuku yo mu kanwa ndetse no kwivuza indwara z’ amenyo hakiri kare kuko iyo bidakozwe bigira ingaruka nyinshi ku mubiri.

Ibi bitangajwe mu ihe kuri uyu wa Mbere tariki 20 Werurwe hizizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ubuzima bwo mukanwa.

Nubwo hari abazirikana akamaro ko kwita ku buzima bwo mu kanwa, hari abakigaragarwaho no koza amenyo inshuro ziri munsi y'ebyiri ku munsi, cyangwa kuyoza igihe gito cyane nk'uko bamwe mu baturage babigaragaza.

Urugaga rw’abaganga b’indwara zo mukanwa rugaragaza ko hari abumva ibimenyetso by'izi ndwara ntibabihe agaciro ahubwo bakivuza aruko barembye cyane. Dr. Mihigana Adelaide uhagarariye abaganga b’ indwara zo mu kanwa avuga ko kwirengagiza isuku yo mu kanwa ankana bizana ingaruka nyinshi bityo ko bidakwiye.

"Uko atabiha agaciro niko n’ ingaruka ziza, umwanda uragenda ukihoma ku menyo kandi haba harimo za microbe. Ziriya microbe rero ziramanuka zikagera mu nda ku mutima, mu mitsi yewe bishoroba gutuma ku mugore utwite inda ivamo, rero harimo ingaruka nyinshi zaterwa n’ uburwayi bwo mu kanwa."

Irene Bagahirwa umukozi ushinzwe indwara zo mu kanwa mu Kigo cy’ Igihugu RBC nawe asaba abanyarwanda kuzirikana isuku yo mu kanwa, akibutsa ko ari ngombwa kwisuzumisha byibura buri mezi atandatu ngo urebe uko uhagaze, gusa anasaba abarwaye izi ndwara kujya bivuza hakiri kare.

"Turakangurira abantu kwita ku buzima bwo mu kanwa bakora isuku uko bikwiye, uwarwaye nawe wenda ababara nk'uruhande rumwe ntakwiye kurindira ngo n'urundi rufatwe kugirango yivuze, ahubwo agane kwa muganga kuko abaganga barahari serivisi zitangwa neza, rero babagane bivuze hakiri kare."

Ubushakashatsi bwakozwe na RBC mu mwaka wa 2021 bwerekanye ko 92 % by’ abanyarwanda bisuzumishije amenyo muri uwo mwaka babitewe n'uko bababaraga cyane, mu gihe abangana na 1% aribo bisuzumishije bagamije kureba uko bahagaze, ubu bushakashatsi kandi bwerekanye ko abanyarwanda bagera kuri 67% boza amenyo rimwe ku munsi mu gihe abayoza kabiri ari 19% gusa.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage