AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

RBC yagaragaje ko u Rwanda rufite inkingo za COVID19 zihagije

Yanditswe Jan, 03 2022 17:16 PM | 32,678 Views



Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima cyatangaje ko u Rwanda rufite inkingo za COVID19 zihagije, ku buryo rwizeye kugera ku ntego yo gukingira byibura 70% mbere y’igihe cyagenwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS.

Ni mu gihe abakurikiranira hafi iby’iki cyorezo, bemeza ko gukingira benshi bizatuma COVID19 icika intege igasigara imeze nk’ibicurane bisanzwe.

Umwaka ushize wa 2021 urangiye Afurika ari wo mugabane uri inyuma y’iyindi mu gutanga urukingo wa COVID19, kuko 9% gusa ari bo bakingiye byuzuye nyamara intego y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima yari ugukingira byibura 40%.

Nubwo bimeze bityo ariko u Rwanda ruri mu bihugu 7 gusa byo kuri uyu mugabane byageze kuri iyo ntego yo gukingira 40% mbere y’uko umwaka wa 2021 urangira, ibintu umuyobozi wa gahunda y’ikingira mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC Hassan Sibomana avuga ko byasabye ubufatanye bwa leta n’abafatanyabikorwa bayo kugirango inkingo ziboneke.

Yagize ati "Ubundi twari twaragiranye amasezerano na COVAX, COVAX ni ubufatanye bw’ibihugu kugirango buri gihugu byibuze gishobore kuba cyabona inkingo. Twari twemerewe ko tugomba kubona byibuze miliyoni 7 muri uyu mwaka urangiye kugeza mu kwezi kwa 12. Turashimira ko iyo ntego nabo bayigezeho kuko baduhaye ahubwo miliyoni zirenga 7 mu gihe twari twiteze 7. Hanyuma igihugu nacyo cyashyizemo ubushobozi kuko umwaka urangiye igihugu cyarashoboye kugura byibuze doze miliyoni 4."

"Ni ikintu gikomeye, hanyuma hazamo no kuba tubanye neza n’ibihugu binyuranye tukaba twaragiye tubona inkunga ziturutse hirya no hino bituma tubona umubare munini w’inkingo dushobora gukingira abantu, nk'uko mubibona ndetse ahubwo hakaba hari n’icyizere ko abamaze guhabwa urukingo rumwe nabo urukingo rwabo ubu turarufite nta nubwo dutegereje ko ruzava hanze, n’abategereje urukingo rushimangira izo nkingo nazo zirahari."

Mu butumwa aherutse kugenera abatuye Isi, Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus yagaragaje ko kurandura COVID19 muri uyu mwaka wa 2022 bishoboka ngo ariko birasaba ko buri gihugu gikingira byibura 70% by’abagituye.

"Icya mbere ni uko tugomba gushyira iherezo kuri iki cyorezo. Kubigeraho dukeneye ubufatanye bw'ibihugu byose kugirango tugere ku ntego y'Isi yo gukingira 70% mu bihugu byose bitarenze muri uyu mwaka wa 2022 hagati. Dukeneye ko za guverinoma zikomeza gushyira mu bikorwa ingamba zirimo gupima, gutangaza ubwoko bushya bwa COVID19, bigakorwa n'ibihugu byose nta kwikanga ingamba zibipyinagaza."

Intego yo gukingira 70% bitarenze Kamena 2022 ngo u Rwanda rurayikozaho imitwe y’intoki, kuko inkingo zihari ari naho umuyobozi wa gahunda y’ikingira mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, Sibomana ahera asaba buri wese utarafata urukingo kwihutira kurufata.

"Nta mpungenge zihari kuko inkingo turazifite, uyu mwanya nanavuga ko rwose ari ikintu dukwiye kwishimira. Guverinoma yakoze ibyo yagombaga gukora muri uyu mwaka, umwaka wa 2021 urangiye dufite inkingo zishobora kuba zakingira abantu byibuze kugera kuri 70%. Hanyuma ikindi inkingo ziracyaza kugira ngo dushobore no gukingira n’abatarakingirwa. Biranashoboka ko dushobora no gutangira gukingira n’abari munsi y’imyaka 12, nicyo rero ubu kiriho kirebwa kandi birashoboka uko inkingo zizarushaho kuboneka n'ubundi nabo bazagerwaho."

"Ikindi ntabwo bihagije kuba dufite inkingo hari icyo nanone abaturage basabwa. Icyo basabwa ni uko bagomba kwitabira kuzifata kubera ko kuba zihari ni kimwe no kuzitanga ni ikindi, zigomba kugira abo zihabwa. Abantu nibarusheho kubyumva bumve impamvu y’inkingo."

Abakurikiranira hafi iby’iki cyorezo bemeza ko uko umubare w’abakingiwe urushaho kwiyongera ari nako COVID19 igenda icika intege, ku buryo bishobora kurangira ibaye nk’ibicurane bisanzwe cyangwa grippe.

Muri Afurika uretse u Rwanda, ibihugu bya Seychelles, Mauritius, Maroc, Tunisia, Cabo Verde na Botswana nabyo byasoje umwaka wa 2021 byesheje umuhigo wo gukingira byuzuye 40% ndetse ibihugu bya Seychelles na Mauritius byo byamaze no kwesa umuhigo wo gukingira 70%.


Divin Uwayo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira