AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

RBC yafashe ibipimo 655 bya Covid19 muri zimwe mu nsengero isanga nta bwandu burimo

Yanditswe Oct, 03 2021 17:53 PM | 57,179 Views



Ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda, RBC kiratangaza ko mu bipimo 655 byafashwe muri zimwe mu nsengero zo mu mujyi wa Kigali nta bwandu bwa Covid 19 bwagaragaye, ibi bikaba  ngo bitanga ishusho ko ubwandu bw'iki cyorezo bugenda bugabanuka.

RBC yafashe ibipimo mu Kiliziya n'insengero zirimo Katedarali St Michel hafashwe ibipimo 143, Zion Temple Gatenga 201, Restoration Church Kimisagara 151 na EAR Remera 160.

Ku nsengero zimwe na zimwe zabereyemo igikorwa cyo gupima ubwandu bwa koronavirusi, abayoboke b'amadini n'amatorero bagana izo insengero, babanza gukaraba intoki uko bisanzwe bagapimwa umuriro, ubundi bamwe muri bo bakerekwa aho bipimishiriza mbere yo kwinjira mu rusengero.

Abapimwe bavuga ko gusenga bazi uko bahagaze, bituma batekana bikabaha n'icyerekezo cyo badateshuka ku ngamba zo gukomeza kwirinda covid 19 cyane ko n'iminsi yo gusenga yongerewe:

Mukantayomba Collette waje gusengera muri Paruwasi ya Remera yagize ati ''Twajyaga tuza gusenga tugakaraba amazi na sanitiser birahari, ariko noneho habayeho akarusho ko gupimwa kuko habayeho gupimwa ubu buri wese aricarana na mugenzi we atamwishisha kandi atekanye. Turashimira Leta yacu ku ngamba igenda ifata, mwumvise ko n'ababishoboye bazajya basenga buri munsi.''

RBC ivuga ko muri Nyakanga uyu mwaka, igipimo cy'ubwandu bwa Covid 19 cyari ku bantu 350 ku bantu 100.000, muri uku kwezi icyo gipimo kigeze ku bantu 5/100.0000.

Uretse gupima mu masoko, mu mu tubari no mu nsengero, RBC irateganya gukomereza gupima mu buryo butunguranye abakoresha imodoka mu rwego rwo kugira ngo haboneke ishusho y'uko ubwandu bwa Covid 19 buhagaze mu gihugu.

John Bicamumpaka




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama