AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Akarere ka Nyarugenge na Enabel bongereye ubushobozi inzego z’ubuzima

Yanditswe Feb, 16 2023 20:27 PM | 20,579 Views



Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko ubufatanye n’abandi bafatanyabikorwa muri uru rwego bufasha mu gukemura bimwe mu bibazo byakwirindwa by’umwihariko ibijyanye n’ubuzima bw’umubyeyi. 

Muri ibi bibazo bikemurwa binyuze mu bafatanyabikorwa, harimo ibyakemuwe n'Umushinga BARAME w’ikigo cy’Ubabiligi gishinzwe iterambere Enabel, hagamijwe kongerera ubushobozi inzego z’ubuzima z’aka karere by’umwihariko muri serivisi zo kwita ku mugore utwite, gukurikirana impinja n’abana ndetse n’ubuzima bw’imyororokere ku rubyiruko.

Mu bufatanye hagati y’Akarere ka Nyarugenge Enabel hubatswe kandi hatangwa ibikoresho bigezweho bikenerwa mu bitaro, bifiteubushobozi bwo kubyaza abagera kuri 270 ku kwezi. Hubatswe kandi ikigo nderabuzima cya Nyarurenzi kinahabwa ubushobozi bwisumbuyeho harimo no kubaga. 

Inzu y’ababyeyi ya Rugarama, ivuririro rya Karama, kuvugurura amavuriro n’ibyumba bitandakanye byakirirwamo abagize ihohoterwa rishingiye kugitsina harimo n’ibitaro bya Muhima, nabyo byubatswe binyuze muri ubwo bufatanye.

Ikigo nderabuzima cya Rugarama, kurubu cyakira abagera kuri 70 ku munsi, cyari gifite icyumba kimwe gusa cyo kubyariramo ku buryo byari imbogamizi. Ku bufatanye na Enabel hubatswe ibyumba bihagije kandi byagutse ku buryo ababyeyi batabangamirwa mu gihe bategereje kubyara, mu gihe babyara na nyuma yo kubyara.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bugaragaza ko uyu mushinga Barame wafashije mu gukemura bimwe mu bibazo byari bikomereye aka karere.

NSHUTIRAGUMA Esperance- Umunyamabanga nshingwabikorwa wungirije-Nyarugenge: "Wasangaga dufite ikibazo cy’ababyeyi babyarira mu ngo kubera urugendo bakoraga rwo kuva aho batuye bagera ku kigo nderabuzima, kubona serivisi zo kwita ku buzima bw’umubyeyi ndetse no kubyarira kwa muganga byose ntibyari byoroshye. Ubu bufatanye bw’akarere bwatumye tugabanya imfu z’abana, n’umubare w’abagore babyarira mu ngo."

Uhagarariye Enabel mu Rwanda, Dirk Deprez avuga ko uyu mushinga wuzuzanya na gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo kwihutisha iterambere NST1 : "Twahisemo kwibanda ku buzima bw’umubyeyi, umwana ndetse n’ubuzima bw’imyororokere kuberako biri mu byo leta y’u Rwanda ishyize imbere, kuko dutegura uyu mushinga mu 2018 hari n’ingamba zarimo zishyirwaho ku rwego rw’igihugu, byari kandi iby’ibanze kuri Guverinoma y’Ububiligi gushyigikira uburenganzira bw’abagore cyane cyane kuri servisi z’ubuzima bw’imyororokere kandi ibi byose binajyanye n’intego zo kwihutisha iterambere NST1."

Umuyobozi w'agateganyo w'ishami rishinzwe ubuzima bw'abana n'ababyeyi muri RBC, Sibomana Hassan avuga ko gahunda nk’izi zifasha mu kongera ireme rya serivisi z’ubuzima : "Uyu mushinga na Enabel turimo kuwukora mu turere turindwi harimo na Nyarugenge, hari n’undi mushinga ingombyi ukorera mu turere 20 duterwamo inkunga na USAID hakaba n’utundi turere dutatu turimo umushinga Partners in Health. Ntabwo ari kenshi uzabona dukorana n’umufatanyabikorwa uza akajya mu bijyanye n’inyubako, ibikoresho, kwigisha abakozi ndetse n’ireme ry’ubuvuzi. Usanga rero ari ibintu byiza."

Gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere (NST1, 2017-2024), igaragaza ko imfu z’abagore bapfaga babyara zizagabanuka, bakava ku bagore 210/100,000 bariho mu mwaka wa 2013/2014 bakagera ku 126/100,000 mu 2024.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira