AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

RBC ivuga ko nta muntu uranduka monkeypox mu Rwanda

Yanditswe May, 28 2022 21:35 PM | 71,986 Views



Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kivuga ko gukaza ingamba zirebana n'isuku aribyo bizarinda abantu kwandura indwara y' ubushita bw'inkende(Monkey Pox )imaze iminsi ivugwa muri bimwe mu bihugu byo ku isi.

Kuva mu ntangiro z'uku kwezi kwa 5 mu bihugu byo ku isi hagaragaye abantu barwaye indwara y'ubushita bw'inkende Monkey pox.
Ibi byatumye bamwe batangira kwibaza ko cyaba ari ikindi cyorezo kigiye kugariza isi nkuko byagenze kuri Covid 19 yabonetse bwa mbere mu gihugu cy' u Bushinwa.

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko ubushita bw'inkende bwagaragaye bwa mbere ku Isi mu mwaka wa 1958. Ni mu gihe RBC yo ivuga ko mu Rwanda mu mwaka wa 1973 hagaragaye abantu barwaye ubushita bw'inkende benshi ndetse baza no guhabwa urukingo.

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe indwara zishobora gukomoka ku nyamaswa cyangwa ibidukikije zijya ku bantu muri RBC Gashegu Misbah avuga ubushita bw'inkende bugira ibimenyetso bisa nk'iby'indi ndwara yigeze kubaho yitwa smallpox.

Yagize ati  "OMS ivuga ko muri iki gihe,icyorezo kirimo kugaragara mu bihugu bitarimo izo nkende ndetse n'abanduye bakaba batarakoreye ingendo mu bihugu ikunze kubonekamo. Ikimenyetso cya mbere mpuruza ni ukugira umuriro mwinshi ushobora kurenga 38,umuntu ashobora kuribwa umutwe,kugira ibiheri bimeze nk'ubushye bituma umuntu ashaka kwishima cyane,ibyo biheri bitera kandi kubabuka ku mubiri. Abantu bafite ubudahangarwa buri hasi cyangwa budahagije cyane barimo abana n'abagore batwite ku buryo utayivuje,utakurikiranwe,ishobora no kuguhitana."

Gashegu avuga ko kugeza ubu nta muti wihariye cyangwa se urukingo rw'ubushita bw'inkende,uwanduye iyo ndwara  ngo avurwa ibimenyetso byayo, na.ho urukingo hakoreshwa urwakoreshwaga mu gukingira smallpox rwagaragaje ko rushobora gukumira ubushita bw'inkende ku kigero kirenga 85%.

Kugira isuku ngo ni kimwe mu byafasha abantu kudahura n'iyi ndwara.

Gashegu Misbah ati "Ni indwara yandurira cyane cyane mu matembabuzi yo ku mubiri w'umuntu,mu gihe umuntu ahuje n'undi umubiri.Dukangurira abantu barimo abanyamahoteli kugira isuku cyane ku biryamirwa kuko bishobora kuba impamvu ikomeye yo gukwirakwiza indwara y'ubushita,bibaye ngombwa babisukuza amazi ashyushye kugira ngo niba hari agakoko kasigaye muri ayo mashuka gapfe. Gukaraba intoki ahantu umuntu agiye hose, byarinda gukwirakwiza iyi ndwara. Ikindi ntabwo yagera ku kigero cya Covid 19 kuko yo ni indwara ije abantu bayizi."

Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima kivuga ko kugeza ubu mu gace u Rwanda rurimo,indwara y'ubushita bw'inkende itarahagera,hakaba hakomeje gukazwa ingamba zo kuyirinda no gukumira ko yagera mu Rwanda.

Kugira ngo uwanduye ubushita bw'inkende agaragaze ibimenyetso bifata hagati y'iminsi 6 na 13 kuva agakoko kinjiye mu mubiri we. Ibi ngo bishobora guhinduka bikaba hagati y'iminsi 5 na 21. 

Mu mwaka wa 1980 ni bwo OMS yatangaje ko indwara ya small pox ijya kumera nk'ubushita bw'inkende yacitse burundu ku isi bituma gutanga inkingo zayo bihagarikwa. Ni indwara OMS ivuga ko mu kinyejana cya 20 honyine ishobora kuba yarahitanye ubuzima bw'abantu barenga miliyoni 300.

Kugeza ubu uyu muryango uvuga ko ivuga ko abantu barenga 260 bo mu bihugu 16 byo ku isi ari bo bamaze kwandura indwara y'ubushita bw'inkende.

Carine UMUTONI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu