Yanditswe Jun, 25 2021 15:59 PM | 57,688 Views
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo
gishinzwe ubuzima mu Rwanda, Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko ubwoko bushya bwa
Coronavirus buri mu bihugu bitandukanye ari bubi cyane, kandi ko leta irimo
gukora ibishoboka byose ngo butagera mu Rwanda.
Mu gihe Coronavirus ikomeje kwihinduranya, abahanga mu bya Virus bo basanga umuti kuri iki kibazo ari ugukingira abaturage benshi bashoboka.
Ubu haravugwa cyane ubwoko bwiswe DELTA buri gukwirakwira cyane muri iyi minsi kandi bukica benshi.
Virus ya Corona, igaragaraho kwihinduranya kenshi ku buryo kenshi havumburwa virus nshya iyikomokaho.
Muri Mutarama uyu mwaka, nibwo ubwoko bwiswe Delta bwagaragaye mu Buhinde, abahanga mu miterere ya Virus basanze iyi yaravuye mu gukwirakwira kwa virus isanzwe mu bantu benshi bafite imiterere y'amaraso itandukanye.
Inzego z’ubuzima mu bihugu bikomeye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zivuga ko guhangana n'ubu bwoko ari ukwihutisha ibikorwa byo gukingira bikagera kuri benshi n'abana barimo.
Dr Frank McGeorge umuhanga mu bijyanye no gukumira ibyorezo muri Amerika yagize ati ‘’Hano muri Amerika, turimo kubona abantu benshi bicwa na Covid19 by’umwihariko ubu bwoko bushya bwa Delta, ni abatarakingiwe bivuze ko hari uburyo twari kwirinda izi mpfu harimo kwirinda kwandura ndetse no gukingira abantu benshi bashoboka, nta gihamya dufite ko abana batakingiwe aribo bari kwibasirwa ariko uburyo iyi virus iri gukwirakwira vuba vuba biragaraga ko ibyago biri imbere bishobora kugera no kuri bariya bana.’’
Asobanura uko Virus yihinduranya, Dr Anthony Fauci umuhanga mu bya Virus muri Amerika, asanga kwihinduranya biterwa no gukwirakwira mu bantu benshi bafite imiterere y’imibiri itandukanye.
Yemeza ko abantu benshi baramutse bahawe inkingo iyi virus yacika intege zo kwihindaguranya.
Hirya no hino ku isi cyane cyane ku Mugabane w’Uburayi, ubu ibihugu biri gukora ubushakashatsi no gusuzuma uburyo bahagarika gukwirakwira k’ubu bwoko bushya bwa Covid19.
Impuguke mu bya Virus zivuga ko ubu bwoko bwa Coronavirus bwiswe Delta cyangwa B.1.6172, bukwirakwira cyane byikubye inshuro 5 virus ya mbere yavumbuwe muri Wuhan mu Bushinwa, kandi ibyago byo kuba yakwica uwayanduye byikubye inshuro 4 uwanduye Virus ya mbere ya Corona.
Zimwe mu nzego z’ubuzima mu bihugu byo mu karere birimo Uganda, byamaze kwemeza ko ubu bwoko bwa Virus bwageze mu bihugu byabo.
Umuyobozi mukuru wa RBC, Dr Nsanzimana avuga ko ubu bwoko ari bubi cyane kandi ko leta iri gukora ibishoboka byose ngo butagera mu Rwanda.
Yagize ati "Kuba ikwirakwira vuba kandi ikaba yica abantu vuba tugomba kwirinda ko igera mu gihugu cyacu, kugeza ubu ntabwo turayibona kandi buri gihe turapima hari n’ibyo twafashe ejo bundi ni nayo mpamvu umuntu uturutse mu gihugu irimo tumushyira mu kato k'iminsi irindwi, kugirango niyo yaba umwe atinjira mu gihugu akayikwirakwiza.’’
Impuguke zikurikirana ibya Virus ya Corona zivuga ko ubu bwoko bwa Delta burembya bukanica umuntu wafashe dose imwe y'urukingo rwa COVID19 kandi yakagombye gufata ebyiri, bityo zigasaba gukorana kw'ibihugu ngo abakingirwa ku kigero gikwiye biyongere.
Mu zindi virus za Corona zagiye zihinduranya ziturutse kuri iyi harimo iyiswe Alpha yabonywe mu Bwongereza, Beta yabonywe muri Afurika Y’Epfo na Gamma yabonywe muri Bresil.
Fiston Felix Habineza
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru