AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

RBC ihangayikishijwe n’Abanyarwanda benshi bataramenya ko barwaye umuvuduko w'amaraso

Yanditswe May, 14 2021 16:51 PM | 26,651 Views



Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, RBC cyatangaje ko gihangayikishijwe n'umubare munini w'abataramenya ko bafite indwara y'umuvuduko w'amaraso, kugeza ubu bakaba bibereye aho bativuza.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya umuvuduko w'amaraso, igikorwa cyibanze ku gusuzuma iyi ndwara Abasenateri, Abadepite ndetse n'abakozi bo mu mabanki.

RBC ivuga ko abaturage 15% ni ukuvuga abagera kuri miliyoni imwe bafite uburwayi bw'umuvuduko w'amaraso, ariko abavurirwa kwa muganga ni ababarirwa gusa mu bihumbi 80.

Iyi ndwara ibarirwa mu zitandura yihariye impfu zingana na 46% by'abanyarwanda bapfa buri mwaka.

Intumwa za rubanda zikangurira abanyarwanda kwitabira kwipimisha no kwivuza izi ndwara, hagamijwe kugabanya umubare munini w'abo zihitana.

RBC ivuga ko igihangayikishijwe n'umubare munini w'abarwariye mu ngo izi ndwara zitandura kandi batabizi, bikaba intandaro y'ubwiyongere bw'abo zihitana buri mwaka.

Umuyobozi w'ishami rishinzwe gukumira indwara zitandura mu kigo RBC, Dr. Uwinkindi François  yagize ati “Kuri ubu abanyarwanda 15% bingana n'abagera kuri miliyoni 1 bafite indwara y'umuvuduko w'amaraso. Igihangayikishije ni uko abari kuvurirwa mu bitaro ni ibihumbi 80 gusa bivuze ko abasigaye bose barwariye mu rugo kandi batabizi.”

Perezida wa Sena, Augustin Iyamuremye yasabye abanyrwanda gufata iya mbere bakisuzumisha bakamenya uko bahagaze, kuko izi ndwara zitandura zingira ingaruka nyinshi ku buzima cyane cyane umuvuduko w'amaraso.

Mu Rwanda buri mwaka 46% by'abapfa,  bicwa n'indwara zitandura ku isonga hakaza umuvuduko w'amaraso.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama