Yanditswe Nov, 03 2020 19:58 PM | 166,801 Views
Kuri uyu wa kabiri ikigo cy’ igihu cy’ itangazamakuru RBA cyasinyanye amasezerano y’ ubufatanye n’ uburenganzira bw’ amashusho n’ ishyirahamwe ry’ umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA.
Ni amasezerano y’ imyaka 3 y’amaze igihe ari mu biganiro hagati y’ impande ebyiri, ku ruhande rumwe ikigo cy’ igihu cy’ itangazamakuru RBA yari ihagarariwe n’ Umuyobozi mukuru Arthur Asiimwe, n’ ishyirahamwe ry’ umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryari rihagarariwe Rt Brig Gen. Sekamana Jean Damascene.
Kuruhande rwa RBA, Arthur Asiimwe Umuyobozi mukuru wayo yavuze ko usibye kuba umupira w’amaguru ukunzwe mu Rwanda, ukaba ari n’amahirwe agomba kubyazwa umusaruro ku mpande zombi.
Nyuma yaho FERWAFA n’uwahoze ari umufatanyabikorwa wayo wari unafite uburenganzira ku mashusho yaba aya shampiyona y’ ikiciro cya mbere ndetse nandi maruhashanwa ,perezida wa FERWAFA Rt Brig. Gen Sekamana yavuze ko ubu bufatanye buje kongera Agaciro umupira w’ u Rwanda by’ umwihariko abanyamuryango ba FERWAFA muri rusange.
Amsezerano hagati ya RBA na FERWAFA ashyizweho umukono mu gihe benshi bibazaga uko bazitabira imikino mu bihe bidasanzwe byo guhangana na COVID19 ,aya masezerano impande zombi zifata nk' igisubizo fusa ku bijyanye n' imikino ntabwo ariy yose izerakanwa.
Bitandukanye n’amasezerano y’ umufatanyabikorwa wabanjirije RBA we warufite uburenganzira ku mashusho ndetse no ku izana rya shampiyona ari nanryo yatangiraga akayabo k’amafranga, kubirebana n’ amasezerano hagati ya RBA na FERWAFA n’ uburenganzira bw’amashusho gusa mu gihe izina rya shampiyona cg naming right rishobora kwegukanwa na rumwe mu nganda zenga ibyo kunywa.
Ubuzima: Muri 2030 abazaba barasuzumwe kanseri y’inkondo y’umura bazaba bageze kuri 70%
Feb 05, 2023
Soma inkuru
Burera: Hatangiye icyiciro cya 8 cy'Itorero ry'Intagamburuzwa
Feb 05, 2023
Soma inkuru
Guverinoma y'u Rwanda yihanganishije imiryango yaburiye ababo mu mpanuka y'ubwanikiro bw ...
Feb 03, 2023
Soma inkuru
Abanyekongo batari impunzi baba mu Rwanda baravuga ko bafite umutekano uhagije
Feb 02, 2023
Soma inkuru
Kugira ibikorwaremezo bifatika ni inyungu ku batuye Afurika-Perezida Kagame
Feb 02, 2023
Soma inkuru
Nyagatare-Gikoba ibumbatiye amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu igiye kubakwa bigezweho
Feb 01, 2023
Soma inkuru