AGEZWEHO

  • Kayondo ukekwaho uruhare muri Jenoside yatawe muri yombi n’u Bufaransa – Soma inkuru...
  • Kigali: Ahimurwa abaturage kubera amanegeka hateganyirijwe gukorerwa iki? – Soma inkuru...

RAB yemeje ko indwara y’ubuganga yagabanyije ubukana

Yanditswe Sep, 20 2022 19:02 PM | 88,752 Views



Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, kiravuga ko indwara y’ubuganga cyangwa Lifty Valley yagabanyije ubukana ariko hagikomeje ibikorwa byo gupima buri tungo rigiye kubagwa.

Mu gitondo cya kare mu ibagiro rya nyabugogo abaganga b'amatungo barafata amaraso y’amatungo agiye kubagwa mbere yo kuyajyana muri Laboratoire.

Ni igikorwa gishimwa n’abacuruzi aya matungo bari bafite impungenge z’uburwayi bw’ubuganga bwavuzwe mu matungo mu minsi ishize.

Nshimiyimana France Marie inzobere mu buvuzi bw’amatungo akaba n'umunyamabanga nshingwabikrwa mu rugaga rw'abaveterineri mu Rwanda, agaragaza ko nubwo hishimirwa ko ingamba zashyizweho zatanze umusaruro ukwiye, ari ngombwa ko hahoraho ingamba zihagije hagamijwe kwirinda gutungurwa  n'indwara nk'izi mu matungo.

"Turi gusohoka mu kibazo cy'ubuganga mu matungo ubu kiri gucogora ariko bisaba guhozaho si kubuganga gusa, ahubwo no kuzindi ndwara umuntu agomba guhora yirinze izo ngufu haba ku ruhande rwa leta no ku ruhande rw'abikorera zigomba guhoraho."

RAB igaragaza ko ubwandu bw'iyi ndwara bwagabanutse ku kigero cyiza kugeza ubu, ariko hirya hakiboneka ubwandu nubwo ari buke ugereranyije no mu minsi ishize.

Dr Ndayisenga Fabrice umuyobozi w'ishami ry'ubworozi muri RAB avuga ko bagikomeje gupima buri tungo mu rwego rwo kwirinda ahava icyuho hose.

By'umwihariko mu ibagiro rya Nyabugogo ribagirwamo inyama nyinshi zijya mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko babaga inka zigera ku 120 ku munsi, buri yose ikaba ipimwa mbere yo kubagwa ibikorwa no kuyandi mabagiro yose mu gihugu.

Abaguzi bakaba bagirwa inama yo kugurira inyama ahazwi mu rwego rwo kwirinda ko bagura inyama zavuye ku matungo atapimwe.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF