Yanditswe Sep, 20 2022 19:02 PM | 88,752 Views
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe
iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, kiravuga ko indwara y’ubuganga cyangwa
Lifty Valley yagabanyije ubukana ariko hagikomeje ibikorwa byo gupima buri
tungo rigiye kubagwa.
Mu gitondo cya kare mu
ibagiro rya nyabugogo abaganga b'amatungo barafata amaraso y’amatungo agiye
kubagwa mbere yo kuyajyana muri Laboratoire.
Ni igikorwa gishimwa n’abacuruzi aya matungo bari bafite impungenge z’uburwayi bw’ubuganga bwavuzwe mu matungo mu minsi ishize.
Nshimiyimana France Marie inzobere mu buvuzi bw’amatungo akaba n'umunyamabanga nshingwabikrwa mu rugaga rw'abaveterineri mu Rwanda, agaragaza ko nubwo hishimirwa ko ingamba zashyizweho zatanze umusaruro ukwiye, ari ngombwa ko hahoraho ingamba zihagije hagamijwe kwirinda gutungurwa n'indwara nk'izi mu matungo.
"Turi gusohoka mu kibazo cy'ubuganga mu matungo ubu kiri gucogora ariko bisaba guhozaho si kubuganga gusa, ahubwo no kuzindi ndwara umuntu agomba guhora yirinze izo ngufu haba ku ruhande rwa leta no ku ruhande rw'abikorera zigomba guhoraho."
RAB igaragaza ko ubwandu bw'iyi ndwara bwagabanutse ku kigero cyiza kugeza ubu, ariko hirya hakiboneka ubwandu nubwo ari buke ugereranyije no mu minsi ishize.
Dr Ndayisenga Fabrice umuyobozi w'ishami ry'ubworozi muri RAB avuga ko bagikomeje gupima buri tungo mu rwego rwo kwirinda ahava icyuho hose.
By'umwihariko mu ibagiro rya Nyabugogo ribagirwamo inyama nyinshi zijya mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko babaga inka zigera ku 120 ku munsi, buri yose ikaba ipimwa mbere yo kubagwa ibikorwa no kuyandi mabagiro yose mu gihugu.
Abaguzi bakaba bagirwa inama yo kugurira inyama ahazwi mu rwego rwo kwirinda ko bagura inyama zavuye ku matungo atapimwe.
Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho
Jul 07, 2023
Soma inkuru
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021
Dec 30, 2021
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru