AGEZWEHO

  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...
  • Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda? – Soma inkuru...

RAB yatangaje ko yiyemeje gukemura ibibazo biyivugwamo mu mitangire y’amasoko

Yanditswe Sep, 13 2021 17:19 PM | 82,442 Views



Ubuyobozi bw'ikigo RAB buravuga ko bwatangiye guhindura imikorere mu bijyanye n'itangwa ry'amasoko n'ibaruramari, ku buryo ibibazo bivugwa muri raporo y'umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta bitazongera kugaragara muri icyo kigo.

Mu gitondo cy'uyu wa mbere nibwo abagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y'Imari n'Umutungo by'Igihugu, PAC bakiriye abayobozi b'icyo kigo ngo babarizwe mu ruhame ibijyanye n'ayo makosa.

Ibibazo byagaragajwe na raporo y'umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta ya 2019-2021, byatumye ikigo RAB kigira raporo ya 'biragayitse muri uwo mwaka w'ingengo y'imari.

Raporo ya Komisiyo y'umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta ya 2019-2020 yerekana RAB , nk'iyagaragayemo amakosa anyuranye ariko angana na 5/4 akaba ashingiye ku mitangire y'amasoko ataranyuze mu mucyo, bikaba byihariye amafaranga y'u Rwanda asaga miliyari 21 Frw.

Depite Bakundufite Christine yagize ati ''Niba ari abakozi bake ujya mu bitabo by'amasoko ugahanagura ibyarimo ukongoramo ibyo wishakira, ushaka guhuza n'ibyo rwiyemezamirimo arimo gushaka, ubwo koko icyo kintu murumva cyatunyura?''

Depite Murara Jean Damascene we yagize ati ''Nagira ngo mbabaze, niba mutabasha gukurikiza itegeko rigenga imitangire y'amakosa, iryo mwakurikije ni iryo mu kihe gihugu.”

Mu bindi bibazo bireba RAB byasabiwe ibisobanuro na PAC, harimo isoko ryari ryaratanzwe bagahindura ibikubiye mu gitabo kigenga imitangire y'amasoko nta burenganzira babiherewe, kugura imashini 6 zumisha umusaruro n'izitunganya imbuto n'ingemwe bitanyuze mu ipiganwa.

RAB yanabajijwe ibijyanye n'inyigo itarakozwe ku isoko rya miliyoni 90 rijyanye no kubaka amakusanyirizo y'amata mu turere twa Gisagara na Ngororero n'amakosa.

Umuyobozi mukuru w'ikigo RAB, Dr Karangwa Patrick avuga ko n'ubwo hari ibibazo mu mitangire y'amasoko n'ibaruramari, ngo hari ibyatangiye gukosorwa no guhana abakoze amakosa, bikaba bitanga icyizere ko imikorere y'iki kigo izaba myiza.

Uretse ikigo RAB cyisobanuye imbere ya PAC, mu masaha ya nyuma ya saa sita hisobanuye imishinga 4 na Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi.

John Bicamumpaka




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama