Yanditswe Dec, 21 2021 17:07 PM | 76,613 Views
Ikigo
cy’igihugu cy’ubuhinzi, RAB cyavuze ko muri uyu mwaka u Rwanda rwageze ku ntego rwari
rwarihaye yo kwihaza ku mbuto y’ibigori, soya n’ingano bituburirwa mu gihugu, ku buryo umusaruro wageze kuri toni 8000 mu gihe nyamara ku isoko hacyenewe
toni 3,500.
Koperative Ubumwe bugamije iterambere ihinga ibigori mu gishanga cya Bishenyi giherereye mu karere ka Kamonyi, igizwe n'abanyamuryango basaga 700.
Muri iki gihembwe
cy'ihinga yatubuye imbuto y'ibigori ku buso bwa hegitari 150, ku buryo nta kibazo
cy'isoko bafite bitewe n'uko bagiranye amasezerano n'umuguzi wabo witwa Rumbuka ku buryo bagurirwa ku mafaranga 650 ku kilo.
Perezida wayo Nshimiyimana Claude avuga ko ubwiza bw'imbuto zituburirwa mu gihugu, aribwo butuma babona isoko mu buryo bworoshye.
Rwiyemezamirimo ushinzwe ubuhinzi muri PSF, Nsengiyumva Francios avuga ko kwihaza mu mbuto zituburirwa mu Rwanda byagezweho bitewe n'amasezerano y'ubufatanye yasinywe hagati ya leta n'urugaga rwabo ku buryo birimo gutanga umusaruro.
Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr. Patrick Karangwa avuga ko intego
igihugu cyari cyarihaye cyo kwihaza ku mbuto zituburirwa mu gihugu imaze
kugerwaho.
Avuga ko muri iki gihembwe cy'ihinga cya 2021 A, hatubuwe imbuto zisaga ibihumbi 8 zirimo n'iza soya n'ingano, mu gihe nyamara izatumizwaga mu mahanga zari toni ibihumbi 3500 gusa.
Imibare
y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare yerekana ko mu gihembwe cy’ihinga
gishize cya 2021 A, ubuso bwahinzweho ibigori muri rusange byose bwari hegitari
236,642 buvuye ku 221,521 mu gihembwe cy’ihinga cya 2020 A.
Ubwo buso bwatanze umusaruro ungana na toni 378,641, uvuye kuri toni 353,999 muri icyo gihembwe cya 2020 A.
Bitarenze 2024, igihugu cyihaye intego ko abahinzi bazaba bageze ku ikoreshwa ry’ifumbire ibiro 75 kuri hegitari, naho 75% by’abahinzi bakoresha imbuto za kijyambere.
Bosco Kwizera
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
12 minutes
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru