Yanditswe Sep, 28 2021 18:05 PM | 37,739 Views
Ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi, RAB kiravuga ko cyafashe ingamba zo kongera ibiryo by’amatungo mu rwego rwo gukumira ikibazo cy’igabanuka ry’umukamo gikunze kubaho mu mpeshyi.
Ikibazo cy'ibura ry'amata, no kwiyongera kw'igiciro cyayo haba abayanywa ayanyuze mu nganda cyangwa atanyuze mu nganda, kimaze amezi abiri kivugwa hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.
Abacuruzi n'abaguzi bavuga ko usibye kwiyongera kw'igiciro, hari n'aho abura burundu aho basanzwe bayagura.
Mu muhanda uva mu Mujyi wa Kigali werekeza mu Karere ka Gicumbi ahava amata menshi yerekeza i Kigali, akazi k’abayatwara ku magare ko karakomeje.
Iyo ugeze aho aturuka, haba abakuriye amakusanyirizo n'aborozi, bahuriza ku kugabanuka k’umukamo muri iki gihe impeshyi iriho kurangira.
Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi, gisobanura ko impeshyi yabaye ndende ubwatsi n'amazi bigashira ndetse n'inzuri ziri kure y'umuhanda cyane cyane muri Gishwati, ari zimwe mu mpamvu ziri gabanuka ry'ingano y'umukamo muri iyi minsi.
Umuyobozi wungirije muri RAB, Dr Solange Uwituze avuga ko abantu batakagombye gukuka umutima, kuko hari ingamba z’igihe kigufi n’izigihe kirekire zigamije gukemura burundu iki kibazo.
Ikibazo cy'igabanuka ry'umukamo mu gihe cy'impeshyi si ubwa mbere kivuzwe, gusa uyu mwaka bisa n’ibyagaragaye cyane kurusha mbere dore ko n' amata aba yanyuze mu nganda nayo ibiciro byayo byiyongereye cyane hafi kwikuba kabiri.
Nubwo bimeze bityo, RAB igaragaza ko mu Rwanda umunyarwanda anywa litiro 75 z'amata ku mwaka, mu gihe intego ariko Umunyarwanda umwe anywa litiro 250 ku mwaka.
Fiston Felix Habineza
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
5 hours
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru