Yanditswe Apr, 22 2021 17:36 PM | 25,066 Views
Umuyobozi mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Ryambabaje Alexandre yasabye abarimu ba Kaminuza y’u Rwanda kwitandukanya n'imigirire yaranze bagenzi babo, bateguye bakanagira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yababwiye ko ahubwo baba ku isonga mu kubaka u Rwanda rurangwa n'ubwuzuzanye.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27 muri Kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Huye.
Muri uyu muhango hagaragajwe ko mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu 994, mbere y’uyu mwaka hateguwe hanashingwa imitwe inyuranye yari igamije gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside.
Hatanzwe ubuhamya ko hanashinzwe amashyirahamwe y'abanyabwenge yabibaga urwango yarimo n'abarimu bo muri Kaminuza.
Ibi byose byakorwaga ngo mu gihe ubusanzwe kaminuza yafatwaga nk'igicumbi cy'intiti.
Prof. Ryambabaje Alexandre yagize ati “Ndasaba cyane cyane abarimu kwitandukanya n'imigirire yaranze bagenzi babo, bateguye bakanagira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo mugomba kuba ku isonga mu kubaka u Rwanda rurangwa n'ubwuzuzanye.”
Yihanganishije ababuriye ababo muri kaminuza, ariko anavuga ko bibabaje kugira ubwenge nta mutima nama.
Yasabye kandi urubyiruko rwiga muri Kaminuza kuri ubu, kwirinda ibikorwa n'amagambo birangwamo ingengabitekerezo ya Jenoside bikigaragara hirya no hino, kugira ngo bitandukanye n'urundi rubyiruko rwabaye ibikoresho byo gushyira mu bikorwa Jenoside.
Uru rwibutso rwa Kaminuza y’u Rwanda rushyinguwemo imibiri ibasaga 400, abahiciwe barimo abari abanyeshuri, abarimu n'abakozi b'iyari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda yari ifite icyicaro mu karere ka Huye, mu cyari Komini Ngoma mu yari Perefectura ya Butare.
Ubuhamya bugaragaza ko bishwe ahanini bigizwemo uruhare na bagenzi babo, abari abanyeshuri, abarimu n'abakozi b'iyi Kaminuza.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru